00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abavuga ngo Jenoside yatewe n’indege ni abashinyaguzi mu bashinyaguzi-Minisitiri Kaboneka

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 9 April 2017 saa 04:51
Yasuwe :

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yatangaje ko abitwaza ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Juvenal Habyarimana wari perezida, ari abashinyaguzi mu bandi.

Kuri uyu wa 9 Mata 2017 ubwo hibukwaga Abatutsi basaga 5000 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, hagaragajwe ko iyo usubiye mu mateka by’umwihariko ay’aka karere , kuva mu 1959 Abatutsi bagiye bicwa, abandi bagatwikirwa, nyuma yo kuhabazana ngo bicwe n’isazi ya Tsétsé yabaga mu mashyamba.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko abantu bavuga ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal, kuwa 6 Mata 194, baba banirengagije amagambo arimo kurimbura no gutsemba yakoreshejwe n’abayobozi batandukanye barimo na Gregoire Kayibanda wari Perezida.

Yagize ati “Abantu bajya bavuga ngo ingengabitekerezo cyangwa ngo Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku ihanurwa ry’indege, ariko abantu bakiyibagiza n’uburyo byagiye bitegurwa, amagambo amwe yagiye akoreshwa […]. Iyo urebye ayo magambo yose uko yagiye avugwa kugeza ku ndunduro ya 1994, abavuga ngo Jenoside yatewe n’indege ni abashinyaguzi mu bashinyaguzi twese tugomba kurwanya.”

Kaboneka yanagarutse ku buryo Jenoside yahagaritswe avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwibuka, ariko bakanishimira ko abacitse ku icumu babashije kwiga bakaminuza, ko hari abahisemo kwitandukanya n’ikibi ndetse n’inkotanyi zahanganye n’abicanyi ukuri kugatsinda urupfu.

Ati “Tujye twibuka ariko tuvomamo imbaraga zo kuvuga ngo tugomba kubaho uko byagenda kose, kandi kubaho kwacu nk’Abanyarwanda nta wundi tubikesha, nta n’ugomba kutugira inama, nta n’ugomba kuduhitiramo nitwe tugomba kwihitiramo.”

Mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo Niwemugeni Chantal warokoye i Ntarama, ashimira ko nubwo banyuze inzira y’umusaraba banyuze, bafashijwe bagatera intabwe nziza.

Niwemugeni yavuze ko yabashije kwiga kugera mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza kandi afite na gahunda yo gukomeza.

Yakomeje avuga ko bashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yongeye kubaremamo icyizere cyo kubaho, ndetse ashimangira ko ‘Ndi Umunyarwanda ikwiye gushyirwa imbere, buri wese agaharanira kudaheranwa n’amateka ya Jenoside.

Ntamfurayishyari Silas wari umusirikare muri EX-FAR yatanze ubuhamya bw’uburyo yabashije kurokora abantu bagera kuri 18, avuga ko aterwa agahinda no kuba yarakoreye igisirikare cyishe abantu.

Yakomeje avuga ko yishimira kuba muri Leta iha agaciro buri wese, ndetse asaba abaturage gusigasira ibyagezweho birinda ndetse bakarwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri ahahoze Santarali yari ishamikiye kuri Paruwasi ya Nyamata, rushyinguyemo imibiri isaga 5000 y’Abatutsi bari bahahungiye, bakaza kwicwa n’Interahamwe zifatanyije n’ingabo za leta.

Ku itariki ya 15 Mata 1994, nibwo bishwe hakoreshejwe imbunda, grenade, intwaro gakondo nk’imihoro n’amahiri, abandi batwikishwa peteroli, matola ndetse bahirikirwaho igikuta cy’icyari igikoni cy’abapadiri, n’aho impinja zicwa zikubiswe ku bikuta.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka ahamya ko Jenoside yateguwe igihe kirekire
Guverineri mushya w'Intara y'Iburasirazuba, Kazayire Judith
Dr Diogène Bideri, Umujyanama mukuru wa CNLG mu by'amategeko
Amazina y'Abatutsi biciwe i Ntarama
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka ashyira indabo ku rwibutso
Herekanwa ahari igikoni cy'abapadiri kigasenyerwa ku Batutsi

Amafoto: Moses Niyonzima

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages