Ayo makuru yavugaga ko Jean Nsengimana na Antoine Zihabamwe bashimutiwe mu Rwanda.
Noël Zihabamwe wamenyekanye cyane mu ishusho y’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ariko akabyifashisha mu gushakira inkunga umutwe w’iterabwoba wa RNC na FLN ya Rusesabagina, yavuye mu Rwanda mu 2000 agiye kwiga, nyuma aza kubona ubuhungiro muri Australie.
Mu mpamvu yatanze ahabwa ubuhungiro akaba ari na zo avuga mu itangazamakuru ni uko Leta y’u Rwanda yashakaga kumukoresha we akabyanga.
Noel Zihabamwe wahoze yitwa Yandamutso Noël asanzwe afite mushiki we witwa UKomusebyuwera Brigitte, na we uba muri Australie. Bombi bamaze gutangira ubuzima muri Australie, batangiye urugamba rwo guteguza n’abandi bagize umuryango wabo, ngo babajyane muri iki gihugu.
Kubinjiza muri icyo gihugu byababereye ingume kuko byasabaga ko bagenda binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa amanyanga.
Zihabamwe yavukiye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mbazi, abyarwa na Emmanuel Zihabamwe. Uyu musaza yabyaye abana umunani barimo Mukakalisa Enatha, Nsengimana Jean, Uwera Assoumpta, Zihabamwe Fidèle, Zihabamwe Antoine, Yandamutso Noël (wiyise Noël Zihabamwe), Komusebyuwera Brigitte na Niyibikora Anne Marie.
Emmanuel Zihabamwe hamwe n’umugore we baje kwitaba Imana bazize urupfu rw’ikirago nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abahoze ari abaturanyi b’uyu muryango, bavuga uko abagize uyu muryango bari barasigaye mu Rwanda, bahavuye mu 2019, basiga basezeye ku baturanyi bababwira ko bagiye muri Australie, bitandukanye n’ibivugwa na Zihabamwe na Human Rights Watch.
Mwesigwa Roger, ni mwishywa wa Noël Zihabamwe. Uyu Mwesigwa yasigiwe imwe mu mitungo na Nyirarume, abandi bagenda bagurishije imitungo yabo yose.
Yavuze ko Brigitte ari we wabanje kujya muri Australie hanyuma na Noël Zihabamwe amusangayo. Abo bamaze kugerayo, bakoze ibishoboka byose ngo n’abandi bavandimwe babo babasangeyo.
Ati “Bavuye inaha bavuga ko basanze uwo mushiki wabo uri muri Australie. Habanje kugenda abana b’uwitwa Nsengimana Jean (uva inda imwe na Zihabamwe) ariko bo bagenda ari mu rwego rw’amasomo bavuga ngo bagiye kwiga."
"Nyuma y’abo hagiye uwitwa Assoumpta [Uwera] wari ufite n’inzu hano hepfo, yagurishije n’umuturanyi wacu witwa Nsabimana Ignace. Abandi bo bagiye njye mvuye i Kigali ngeze hano mu 2019 nanjye bamvanye i Kigali bambwiye ko tuzajyana ariko bihinduka ngeze inaha.’’
Abagiye icyo gihe mu 2019 ni Nsengimana Jean n’uwitwa Zihabamwe Fidèle n’uwitwa Mukamana n’umuhungu wa Nsengimana Jean witwa Fils.
Mukabuzima Marie Goreth, umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 66, wari umuturanyi w’uyu muryango kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yatangaje ko bajya kuva i Mbazi mu 2019 basezeye buri wese bavuga ko bagiye muri Australie.
Ati “Hageze igihe baraza bavana umwana mu ishuri, bagurisha imirima n’amatungo bari bafite (inka, ihene n’intama), ubwo nyine ngo bari bababwiye ngo ntibazaze hari ikintu bafite usibye igikapu. Ni uko bagiye. Hagiye Jean Nsengimana, hagenda Zihabamwe Fidèle n’umugore we n’abana babo ndetse na Nsengimana ni uko yajyanye umugore n’umuhungu we wari uvuye mu ishuri ndetse n’umukobwa we.”
“Bagiye babibwiye abantu rwose bati ‘twebwe turagiye’. Baranadusezeye bati turagiye muri Australie. Batubwiraga ko bari gushaka ibizabafasha mu kugenda ndetse bagenda bwa nyuma naranababonye bahetse ibikapu bazamuka.”
Aba bose raporo ya HRW ya 2023 igaragaza ko bashimuswe, nyamara abaturanyi babo bo bavuga ibitandukanye kuko bagaragaza ko urugendo rwabo rutabatunguye kandi bari bazi aho bagiye.
Raporo ya HRW yasohotse mu Ukwakira 2023 igaragaza ko abavandimwe ba Noël Zihabamwe ari bo Nsengimana Jean na Antoine Zihabamwe, mu 2019 bagiye mu Karere ka Nyagatare bagiye kugurayo isambu, barafungwa ariko nyuma baza kurekurwa.
Iyi raporo ikomeza ivuga ko muri Nzeri 2019, umugore wa Nsengimana Jean wabaye i Huye yaje kujya i Nyagatare, aza gufatwa arafungwa azira kuba yari agiye kwambuka umupaka binyuranye n’amategeko yerekeza muri Uganda.
Nsengimana Jean na Antoine Zihabamwe baturutse i Kigali tariki 28 Nzeri 2019 bagiye kumushaka, ngo basohorwa muri bisi igitaraganya n’abapolisi bageze i Karangazi, ubundi bategeka umushoferi gukomeza akagenda.
Mbere y’uko bagenda bariteguye
Nsabimana Ignace, umugabo w’imyaka 45 wavukiye muri Mbazi kandi akaba yarakuranye na Nsengimana Jean, Antoine Zihabamwe na Noël zihabamwe utuye muri Australie , twaramusuye twifuza kumenya icyo yaba azi kuri uyu muryango n’ibura ryabo, ariko dusanga ni umwe mu baguze imitungo yabo mbere yo kugenda.
Yagize ati “Nsengimana na Assoumpta baje kundeba bambwira bati ‘wagura iriya nzu ya Assoumpta ko tuyishakamo itike dushaka kujya muri Australie?’ Nabanje kubabwira ko nta mafaranga mfite ariko kubera ko bakomeje kubimpata twaje kumvikana inzu ndayigura. Ni nako bagurishaga inka n’ihene n’intama, banashaka abo bazasigira imirima yabo kugira ngo bayibakodeshe.”
“Bamaze kwitegura rero barakodesha, ibyagurishwaga babigurishije, bafunga ibikapu baragenda bavuga ko mu kugenda kwabo, habanje kugenda Assoumpta n’abana be, hagendamo n’abana ba Nsengimana Jean. Hanyuma Nsengimana n’umugore we n’umuhungu we, na Fidele n’umugore we n’abana be, bagiye nyuma kuko Fidel twari duturanye, ni bo bahagurutse nyuma bavuga ko bose bagomba guhurira i Kigali maze bakajya muri Australie .”
Nsabimana akomeza avuga ko abavuga ko aba bantu bashimuswe babeshya kuko bagiye basezeye kandi bari barashatse n’ibyangombwa bizabafasha mu rugendo rwabo, akaba atumva uburyo washimutwa ugasiga usezeye kandi witeguye.
Ati "Nsengimana Jean ahaguruka yasezeye ku baturage, avuga ko asanze mushiki we muri Australie. Hari n’abamuherekeje rwose. […] Ntabwo bashimuswe bariteguye baragenda.”
Mukabuzima Marie Goreth na we ahakana ibivugwa na HRW ko Jean Nsengimana na Antoine n’imiryango yabo bashimuswe akibaza ati “washimutwa ute kandi kugenda kwawe wariteguye ugasezera abaturanyi ukavuga n’aho ugiye?”
Ati “Barijyanye nta wabafashe. Ubwo se wavuga ko ari ugushimutwa? Bakodesheje imirima mbere yo kugenda kuko ngo mushiki wabo yababujije kugurisha. Bariteguye barasezera baragenda.”
Twabonyinshuti Rose wakodesheje isambu ya Nsengimana Jean kuva mu 2019, mu gihe cy’imyaka itandatu, yavuze ko bahuriye kuri gare bagenda.
Ati “Bagenda rero twahuriye hafi yo ku nzu ndangamurage nari nazindukiye mu isoko.”
Uyu mubyeyi agaragaza ko amasezerano y’ubukode bagiranye agaragaza ko mu gihe bazaba bakeneye kongera gukodesha nyuma y’imyaka itandatu, amafaranga ashobora guhabwa Mwesigwa cyangwa umukecuru utuye i Munazi(Muri Butare).
Twabonyinshuti kandi avuga ko ibyo gushimutwa kwa Nsengimana Jean n’abandi bavandimwe be atabizi, ahubwo ko ngo mwishywa wabo [Mwesigwa Roger] basigiye imwe mu mitungo yamubwiye ko bajya bavugisha umukecuru wo muri uwo muryango wabo utuye i Munazi.
Ati “Njyewe ubwanjye naganirije Mwesigwa Roger, mubaza amakuru y’umuryango we, ambwira ko bavugana ariko ko bavugisha uwo muvandimwe wabo uri i Munazi, ndetse ko yanashyingiye umukobwa mu mafaranga y’ubukwe yohererejwe na Brigitte.”
“Ubwo rero nabajije Roger nti Nsengimana Jean ameze ate? Ambwira ko atabizi kubera ko bavugisha uwo w’i Munazi.”
Nyagatare , izingiro ry’ikibazo
Mu nkuru y’ijwi rya Amerika (VOA) yatambutse mu mwaka wa 2019 yagarutse ku ibura rya Jean Nsengimana na Antoine zihabamwe n’imiryango yabo, ivugwamo umugabo witwa Gatera Jean Pierre; Umugabo wumvikanye muri iyi nkuru avuga ko ariwe wafashije umugore wa Jean Nsegimana witwa Josee kumufunguza ubwo yafatwaga ashaka kwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko agafungwa.
Iyi nkuru irangira ivuga ko Gatera yari utegereje Jean Nsengimana na Antoine Zihabamwe n’imiryango yabo ariko bagakurirwa mu modoka ahitwa Karangazi.
Dutegura iyi nkuru twatekereje ko uyu Gatera yaba umwe mu bantu baba bashobora kuba hari amakuru afatika afite ku ibura ry’aba bantu.
Byadusabye gufata urugendo rw’amasaha atatu uvuye i Kigali, twerekeza i Nyagatare gushaka Gatera tubanza kumubaza gahunda yari afitanye na bo, atubwira ko bamubwiye ko baje i Nyagatare ariko atari azi ikibazanye kuko umugore wa Nsengimana Jean yari yarafunguwe.
Ati ‘’Nari nanze ko [umugore wa Nsengimana Jean] ahita ataha, na we yari yansabye ko ahita agenda kubera ko yari amaze iminsi atameze neza. Hanyuma ambwira ko ashaka gusubira i Butare ko ahafite papa we utameze neza. Yavuye iwanjye asubira i Butare agiye kureba ise wari urwaye kuva icyo gihe yagenda sinamenye iherezo rye.”
Iherezo rya Josee
Nyuma y’uko Gatera atubwiye ko Josee, umugore wa Jean Nsengimana uvugwa muri raporo ya HRW ko yaburiwe irengero, kuko Gatera yaduhamirije ko yamusezeye amubwira ko agiye kureba Papa we urwaye twatekereje ko uyu papa we byanze bikunze ashobora kuba afite amakuru ku mukobwa we n’aho yaba aherereye.
Papa wa Josee yitwa Ngirumpatse Epimaque. Twagiye kumushaka ngo tumubaze aho umukobwa we yaba ari, avuga ko umukobwa we koko yaje kumureba ariko yahamaze igihe gito ahita ajya kureba musaza we wari utuye mu gihugu cya Congo (DRC).
Gatera avuga ko nyuma y’uko bivuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye ko baburiwe irengero, umugore wa Nsengimana Jean ari we wavuganaga n’umushoferi bivugwa ko yari abatwaye muri bisi, ndetse baza kujyana kubashakira kuri Sitasiyo ya RIB ya Karangazi ariko ntibababona. Icyo gihe ni mbere y’uko ajya kureba Papa we i Huye.
Gatera we avuga ko aba bagabo bombi bashobora kuba batarerenze muri gare ya Nyabugogo, bikaba byaba ari umugambi wateguwe na Zihabamwe Noël ngo akomeze umugambi we wo gusiga u Rwanda icyasha cy’uko hari abantu bashimutwa bakagirirwa nabi agamije kubivuga mu miryango nka HRW ngo abavandimwe be babone ibyangombwa by’ubuhunzi mu buryo bwihuta bikazabafasha kugera muri Australie mu buryo bworoshye.
Nta kibazo bari bafitanye na Leta y’u Rwanda
Human Rights Watch yagaragaje ko kugira ngo abavandimwe ba Noel Zihabamwe bajye gushaka ubutaka i Nyagatare, ari uko Leta y’u Rwanda yari yarabajujubije i Butare aho babaga bagahitamo kwimuka.
Nyamara Gatera Jean Pierre wari usanzwe abazi yahamije ko “nta butaka bagiraga muri Nyagatare kuko iyo babugirayo bari kuba bafite ibyangombwa byabwo, kandi nari kuba mbizi kuko ninjye wabakiraga iyo bazaga Nyagatare; twari inshuti rwose.”
Abaturanyi babo aho bari batuye i Mbazi, bavuga ko nta kibazo bigeze bagirana na Leta y’u Rwanda, bari babanye neza mbere y’uko bagenda, ndetse ngo nta n’urubanza bari bafitanye n’umuntu n’umwe kuko iyo ruhaba ntibari gusiga basezeye bavuze ko bagiye i Burayi.
Twabonyinshuro Rose, umwe mu bakodesheje isambu ya Nsengimana Jean mu gihe cy’imyaka itandatu yagize ati ‘’Bagiye biteguye, mbere y’uko bagenda nta kibazo cyari gihari hose byari amahoro kuko iyo tuba tuzi ko hari ikibazo ntabwo twari kubakodesha. N’icyaduhaye amakuru ko bafite gahunda yo kugenda ni uko babanje gusezera abaturanyi babo.”
Ni mu gihe Mwesigwa we avuga ko nta bikorwa by’ihohoterwa umuryango we urimo Nsengimana Jean na Antoine Zihabamwe n’imiryango yabo yigeze akorerwa igihe bari batuye muri Huye.
Ati “Ikintu namuvugaho ni uko yakundaga inzoga kandi ibyo ni ibisanzwe ariko kuvuga ngo yarahohoterwaga ibyo byo nabihagararaho ni ukubeshya.’’
Aba baturage n’abavandimwe ba Nsengimana na Zihabamwe Antoine bavuga ko aba bagabo batari bakwiye gukomeza kugenda basebya igihugu ngo barashimuswe kandi babizi ko bagiye habona.
Twabonyinshuti ati “Aho ari namubwira nti ‘gerageza usigeho gusebya igihugu cyawe uvuga ko bagushimuse kandi waragiye abaturanyi tubizi.’ Nanamubwira akagaruka amahoro tukamwakira kuko nta kibi yasize akoze mu Rwanda.”
Abavandimwe ba Noel zihabamwe bari he?
Nyuma yo guhuza amakuru y’abaturanyi na Gatera by’umwihariko, yaba ayatambutse kuri radio Ijwi rya Amerika, ku mbugankorayambaga ndetse n’ibyasohotse muri Raporo ya HRW; umuntu ahabora kwemeza ahantu aba bantu bashobora kuba bari.
Reka dusubize amaso inyuma gatoya. Umuryango wa Emmanuel Zihabamwe uvukamo abana 8; Brigitte ni we wabanje kujya muri Australie, agezeyo agaruka gutwara abandi barimo Noel Zihabamwe. Aba bamaze kugerayo bagerageje gutwara abari basigaye mu Rwanda barimo Jean Nsengimana na Antoine Zihabamwe n’imiryango yabo nkuko byemezwa na mwishywa wabo Roger.
Twashatse amakuru y’uburyo abantu bashobora kwinjira muri Australie dusanga uburyo bushoboka ni ukwinjira ufite Visa cyangwa ukaba wakwinjirayo uri impunzi. Uburyo bwo kwinjira muri Australie uvuye mu Rwanda uri impunzi bwo ntibushoboka kuri Jean Nsengimana na Antoine Zihabamwe n’Imiryango yabo kuko u Rwanda rwakuyeho sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda kuva 31 ukuboza 2017, kugirango babone ubuhunzi keraka banyuze mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Abaturanyi bo mu Karere ka Huye aho Jean Nsengimana na Antoine Zihabamwe bari batuye, bemeza ko bafite amakuru ava mu miryango yabo yemeza ko aba bagabo n’imiryango yabo bari mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Ngirumpatse Epimaque, ari na we mubyeyi w’umugore wa Nsengimana Jean , witwa Josee yatangaje ko umukobwa we yagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse afite amakuru adashidikanywaho ko umukobwa we Josee n’umugabo we bakiri bazima kuko bajya bavugana.
Ati“Bari batwawe na mwene nyina ni we wabajyanye muri Congo.”
Nsabimana Ignace waguze inzu y’umuryango wa Jean Nsengimana ahamya ko yaba Uwera Assoumpta n’abana be, Nsengimana Jean na Zihabamwe Antoine bari muri Uganda na Kenya, ko yabibwiwe na mwishywa wabo kandi ko hari abaturage batuye Mbazi bajya bavugana kuri telefone bivugwa ko abahungu ba Assumpta batwara moto mu Mujyi wa Kampala.
Ibi kandi bishimangirwa nuko Josee, umugore wa Jean Nsengimana yafashwe yambuka umpaka binyuranyije n’amategeko yerekeza muri Uganda.
Birashoboka ko n’abandi bambutse umupaka ariko ntibafatwe, bakajya gushakisha ibyangombwa by’ubuhunzi mu bihugu bituranye n’u Rwanda; nyuma bazabibona bikababera imwe mu nzira yoroshye yabafasha kugera muri Australie bitwa impunzi nkuko bavuye i Mbazi babibwiye abaturanyi n’imiryango yabo.
Kuvuga ko aba bantu babuze , bikavugwa mu itangazamakuru ndetse na HRW ikabasohora muri raporo nk’abantu bashimuswe na Leta bihatse iki ? Twaganiriye na bamwe mu Banyamategeko bavuga ko ari kimwe mu ngingo yakwihutisha kubona ibyangombwa by’ubuhunzi bibavana muri ibyo bihugu barimo, bakakirwa byoroshye na leta ya Australia ahasanzwe haba abavandimwe babo aribo Noel Zihabamwe na Komusabyuwera Brigitte.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!