Ni mu butumwa abatwara moto mu Mujyi wa Kigali bahawe mu mpera z’iki cyumweru, ubwo basurwaga n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) muri parikingi zitandukanye zabashyiriweho mu Mujyi wa Kigali.
Ni mu gihe kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali kuva hatangijwe gahunda yo gushyiraho parikingi zagenewe abatwara abagenzi kuri moto, kuri ubu habarurwa izigeze ku munani zimaze gukorwa, akaba ari gahunda izakomeza hirya no hino mu gihugu.
Parikingi enye ziherereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge; ahakikije ikigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare); indi ikaba hafi ya Gare yo mu Mujyi ahazwi nka Downtown.
Mu Karere ka Kicukiro parikingi iri ku marembo ya Gare ya Nyanza izindi ebyiri zikaba zarashyizwe mu Karere ka Gasabo; ku Giporoso ahazwi nko kuri Sabans na Kimihurura.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda; SP Emmanuel Kayigi yavuze ko parikingi zashyiriweho abatwara n’abatega moto zizafasha kunoza iyi serivisi, bigakorwa mu ituze hirindwa akajagari n’umuvundo.
Ati "Gahunda yo gushyiraho parikingi za moto yitezweho guca umuvundo n’akajagari byajyaga bigaragara bikabangamira urujya n’uruza rw’ibinyabiziga. Nk’uko ibigo abagenzi bategeramo imodoka bizwi kandi bifasha koroshya iyi serivisi, turashishikariza abatwara moto nabo kubahiriza parikingi zashyizweho bakaba arizo bategererezamo abagenzi mu rwego rwo kwirinda umuvundo bateza bazenguruka mu mihanda cyangwa baparika ahatarabigenewe."
SP Kayigi yasabye n’abagenzi batega moto kubahiriza iyi gahunda bazitegera muri parikingi kuko biri mu bizafasha mu kurwanya gukorera mu kajagari no kurwanya imwe mu myitwatire mibi yarangaga bamwe mu bamotari nko gutwara badafite uruhushya, ubujura bwo gushikuza telefoni n’amasakoshi abagenzi, guhisha cyangwa guhindura pulake n’andi makosa atandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!