00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye Musanze begerejwe ibikorwa byatwaye arenga miliyari 11Frw bihindura ubuzima bwabo

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 8 January 2024 saa 05:03
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze bavuga ko bishimira ibikorwa by’iterambere begerejwe bari banyotewe imyaka myinshi birimo n’ibirengera ubuzima bwabo kuko mbere hari n’ababutakazaga kubera guhangana n’uburyo bw’imibereho itari myiza.

Mu bikorwa bashingiraho bishimira iri terambere birimo imiyoboro y’amazi meza begerejwe, ibiraro bibahuza n’ibindi bice bikoroshya imigenderanire n’imihahiranire, ibigo nderabuzima, imihanda ikoze neza, inzu y’urubyiruko, ibibuga by’imyidagaduro n’ibindi.

Ibi bikorwa kandi byiyongeraho ibyo kurengera ibidukikije birimo gutunganya imiyoboro y’amazi aturuka mu Birunga yajyaga arenga inkombe akangiza byinshi, kuvugurura amashyamba ku misozi yateza isuri n’inkangu byose byatwaye agera kuri 11.025.163.060 Frw.

Umuyoboro w’amazi watwaye miliyoni 34 Frw wubatswe, ureshya na kilometero imwe ugemurira abaturage bagera ku 2500 bo mu Mirenge ya Kinigi na Musanze mu gice cy’amakoro bajyaga bagorwa no kubona amazi meza bamwe bakajya kuvoma muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bakangiza urusobe rw’ibinyabuzima ruyirimo.

Hubatswe ibiraro byo mu kirere bya Kansoro mu Murenge wa Nyange, ahari igifite uburebure bwa metero 62, gifasha abanyeshuri n’abahinzi kwambuka cyatwaye 94.590.000 Frw ndetse n’icya Kukasedurugu kireshya na metero 118 gihuza Imirenge ya Rwaza na Gacaca ku Mugezi wa Mukungwa cyatwaye 141.207.000 Frw n’inzu y’urubyiruko n’ibibuga byatwaye arenga miliyari 1,7 Frw.

Usibye gufasha abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku masoko, ibi biraro byombi byafashije n’abanyeshuri bajyaga kwiga mu bigo bitandukanye ndetse byarinze n’ubuzima bw’abambukaga iyi migezi kuko buri mwaka hataburaga abo yahitanaga bagerageza kuyambuka.

Ibyo byose byiyongeyeho imihanda ya kaburimbo yubatswe mu Mujyi wa Musanze ireshya na kilometero 6.88 yatwaye 7.191.528.874 Frw na Ruhurura ya Rwebeya inyuramo amazi aturuka mu birunga yajyaga yangiza byinshi yubakwaho kilometero imwe mu buryo buyobora neza ayo mazi itwara 1.206.530.838 Frw.

Mu rwego rw’ubuzima hubatswe Ikigo Nderabuzima cya Gacaca nk’umwe mu mirenge itatu yari isigaye mu gihugu itagira ikigo nderabuzima cyatwaye agera kuri 648.486.348 Frw n’Ishyamba rya Gataraga rya hegitari 9,8 riri ku misozi yatengukaga riravugururwa ku kiguzi cya 8.820.000 Frw.

Ibi bikorwa ni byo abaturage baheraho bemeza ko kuba Leta ibitayeho mu mibereho myiza n’iterambere ryabo na bo bagomba kubishingiraho biteza imbere nubwo bagaragaza n’inyota yo gukomeza kongererwa ibikorwa nk’ibi n’ibindi bibateza imbere.

Mugabonake Modeste wo mu Murenge wa Nyange yagize ati "Njye navukiye aha twahoze dutuye hariya, iyi Rwebeya yaruzuraga amazi akamanukana amabuye n’ibiti, habaga harimo n’abantu n’amatungo yishe. Ubu iki kiraro kirakomeye ku buryo ntawe ukirara hakurya ngo ni uko huzuye ndetse abanyeshuri n’imyaka byose birambutswa nta kibazo."

"Ntitukigira impungenge ngo imvura yaguye, dukora imirimo mu buryo bunoze kandi twizeye ko nta muntu uzongera gutwarwa n’aya mazi kuko iki kiraro ari abana n’abakecuru baracyambuka. Mudushimirire Leta kandi twizeye ko n’ibindi biduteza imbere bazabiduha."

Nyiraruvugo na we yagize ati "Ubundi mu myaka yose twamaze twajyaga kuvoma muri Pariki, hari abangizaga ibimera byaho cyangwa inyamaswa zikabakanga bakavunikirayo. Twahoraga twivuza inzoka kubera amazi mabi ndetse adahagije. Ubu turavoma hano mu mbuga, abana ntibagisiba ishuri cyangwa ngo bakererwe ngo bagiye kuvoma ndetse n’indwara z’umwanda zaragabanyutse."

Nyiramugeni Ancille yagize ati "Hano hahoze ari nko mu cyaro gikomeye kuko no kujya hano hirya mu mujyi byari bigoranye bakaduca 1500 Frw kandi bakadusiga mu nzira kubera ibiraro bibi. Ubu twarasirimutse kuko kugera hano ubu ni 500 Frw gusa kubera izi kaburimbo n’amatara ku muhanda."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko ibyo bikorwa byose ari ibyo kwishimira agasaba abaturage kubibungabunga no kubibyaza umusaruro kuko ari cyo leta iba yabitangiye ndetse akabizeza ko bizakomeza kongerwa.

Yagize ati "Ibi bikorwa byose murabona ko Leta iba yabihaye abaturage bikenewe, turasaba abaturage kumva neza agaciro kabyo no kubibungabunga ariko bakamenya ko bagomba kubibyaza umusaruro. Ahari iyo mihanda bayikoresha mu buhahirane no gutwarwa abantu n’ibintu bagatera imbere. N’ibindi rero ni uko."

Yakomeje ati "Birumvikana ni byinshi byakozwe ariko ntibihagije kuko Musanze igomba kuba umujyi w’ubukerarugendo. Tugiye kubaka indi mihanda ya kaburimbo, kubaka Ibitaro bya Ruhengeri, kuvugurura umujyi no gukomeza kwita ku bikorwa bibungabunga ibidukikije. Aho rero abaturage bazabonamo imirimo abandi bakore ubucuruzi batere imbere."

Umujyi wa Musanze ni umwe mu itera imbere bishingiye ku mahirwe ahagaragara y’ubukerarugendo hakiyongeraho imiterere karemano y’ikirere gihora gihehereye bigafasha abaturage bawukikije guhinga bakeza ndetse bakanakora n’indi mirimo ihaboneka nta nkomyi.

Umurenge wa Gacaca utaragiraga ikigo nderabuzima cyaruzuye kiranakora
Ruhurura ya Rwebeya yarubakiwe nticyangiza byinshi
Ishyamba ryo ku misozi yatwarwaga n'inkangu mu Gataraga ryaravuguruwe
Imihanda ya kaburimbo mishya mu Mujyi wa Musanze yarubatswe
Ikiraro gihuza Rwaza na Gacaca ku Mugezi wa Mukungwa cyoroheje ubuhahirane
Ikiraro cyo mu kirere ku Mugezi wa Kansoro wagiye utwara ubuzima bw'abageragezaga kuwambuka wuzuye
Abaturage bahoze babona amazi atemba mu Birunga, ubu bayegerejwe hafi mu ngo zabo
Ikigo cy'Urubyiruko cya Muhoza aho rwigishirizwa kwihangira imirimo, ubuzima bw'imyororokere, ikoranabuhanga ndetse rukanahidagadurira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages