Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko n’ubwo abanyarwanda bamaze kumenya agaciro ko gukora ndetse bakaba banawitabira ku kigero cya 87 %, haracyagaragara intege nke ku batuye mu mijyi hamwe n’urubyiruko.
Ku itariki ya 3 Gicurasi 2015, Vincent Munyeshyaka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), yabwiye Itangazamakuru ko umunsi w’umuganda hari bamwe bawuhindura uwo kuryama.
Yagize ati “Ubusesenguzi twakoze twasanze ubwitabire bw’umuganda mu mujyi ari ikibazo, ndetse n’ubwitabire bw’urubyiruko. Bamwe baguma mu rugo bakikorera imirimo itandukanye, abandi bakareba amafilime, ugasanga bohereje mu muganda abakozi bo mu rugo, cyangwa umuntu umwe mu bagize umuryango. Ibi rero bitandukanye n’ibyo itegeko rigena umuganda rivuga.”
Itegeko rigenga umuganda rusange mu Rwanda rivuga ko Abanyarwanda bafite imyaka 18 kugeza kuri 65 bafite inshingano yo gukora Umuganda. Abanyamahanga baba mu Rwanda na bo bashishikarizwa kwitabira Umuganda.
Mu mwaka wa 2014 na 2015, abatuye mu mujyi ngo bagaragaje ko bikubise agashyi, batanga ibitekerezo by’uko bajya bakora umuganda badakoze ibikorwa by’amaboko gusa.
Abantu batangira kwishyira hamwe bakora imihanda ya kaburimbo, bashyira amatara ku mihanda hari n’abari kugenda bakora imihanda y’amabuye.
Ibi ngo bikaba bitanga ikizere ko ejo hazaza, 13% by’abanyarwanda batitabira umuganda bazagenda bamenya agaciro kawo.
Muri iki gihe Umuganda ufatwa nk’igikorwa rusange abaturage bahuriraho. Buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi abaturage bahurira hamwe kugira ngo bakore imirimo rusange itandukanye, irimo kubaka ibikorwa remezo no kurengera ibidukikije.
Kuri ubu hari ibikorwa bitandukanye byagezweho mu muganda, birimo kubaka amashuri, ibigo by’ubuvuzi n’ingomero z’amashanyarazi,kubaka za Sacco muri buri murenge n’ibindi.
























TANGA IGITEKEREZO