Ubu bwato bwombi bufite agaciro ka miliyoni 10.2 Frw, bakaba barabuhawe mu rwego rwo kwiteza imbere.
Abaturage batuye ku Kirwa cya Bugarura uretse ubwato bahawe na Polisi y’u Rwanda, imiryango itishoboye yashyikirijwe inzu eshatu yubakiwe na Polisi y’u Rwanda.
Bashimiye ubuyobozi bwiza bwabibutse, bukabaha ubwato bwo kubafasha kujya bahahirana n’abaturanyi babo.
Niyitegeka Alexis yagize ati “Turashimira Polisi kuko idukuye mu bwigunge. Ubu bwato bugiye kujya budufasha kwihutisha ubuhahirane n’abaturage bo hirya y’amazi n’abaturage bagize ikibazo cy’uburwayi cyangwa ababyeyi bagiye kubyara bagereyo byihuse’’.
Mukamugema Daphrose wahawe inzu yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’inkunga yatewe, akaba yavuye mu bukode.
Ati “Nari nsanzwe mba mu bukode bikangora cyane kwita ku bana banjye barindwi ntagira n’umwe wo kumfasha muri ibyo bibazo byose. Twumvaga tudatekanye kubera kutagira aho kuba, turashimira Polisi yatuzirikanye ikatwubakira.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP. John Kabera, yavuze ko batanze ubwato kugira ngo abaturage bo ku kirwa cya Bugarura babashe kwikura mu bwigunge.
Ati “Ubwato buzafasha abaturage gushyikirana no guhahirana, butwara abantu 30, bufite ubwishingizi, bikazafasha abaturage bo ku kirwa cya Bugarura kwivana mu bwigunge.”
CP. Kabera akomeza avuga ko ubwato abaturage bahawe buzabafasha gukorana na Polisi mu guhana amakuru no kurwanya ibyaha.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko guteza imbere abaturage ari kimwe mu biraje ishinga Leta y’u Rwanda.
Ati “Bibafasha kwiteza imbere. Ubuhahirane nabwo bwabagoraga ndetse hari n’ubwo abaturage barwaraga bakabura ubwato bubambutsa bikabahenda.”
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Polisi nabwo yashyikirije inzu imiryango ibiri yo mu kirwa cya Nkombo, mu karere ka Rusizi, icanira imiryango igera kuri 200 hifashishijwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba kandi yishyurira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de Sante) imiryango 500 ibarizwa muri icyo kirwa.
Ibi bikorwa biri kwiyongera ku byakozwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi (Police month) muri gahunda yo gushimangira ubufatanye hagati yayo n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kuzahura imibereho myiza y’abaturagebyashojwe mu kwezi k’Ukuboza 2021.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!