Umuyobozi Mukuru w’iri shuri Hon. Prof. Nshuti Manasseh yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gushyigikira uburezi, ngo kuko nta gihugu kirerera ikindi.
Bamwe mu biga muri iri shuri bavuga ko ryabafashije kuko mbere bari bafite imbogamizi zo kubura aho biga kubera ko andi mashuri yari kure ,kandi adafite n’amashami bifuza.
Mudatinya Martin, umwarimu mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama avuga ko kwiga muri iri shuri byamwongereye ubumenyi kandi bitamuvuna, kuko yiga hafi.
Yagize ati “Najyaga nshaka kwiga bikangora, kuko amashuri nayabonaga kure ntibinshobokere,ariko ubu biroroshye”.
Ibi, abihurizaho na Munganyinka M.Goreth uturuka mu Ntara y’Amajyepfo ukorera I Musanze avuga ko ryamufashije kwiga kandi akora ,mu gihe mbere yari afite impungenge ko igihe kizagera agatakaza akazi ke kubera ubumenyi butagezweho.
Bakomeza basaba iri shuri ko ryanabashyiriraho amasomo yo ku rwego ruhanitse (Doctorat) .
Hon.Prof. Nshuti Manasseh yavuze ko Nk’uko utabyara umwana ngo urererwe n’undi,Abanyarwanda bagomba kumenya ko nta gihugu kirerera ikindi.
Uyu muhango w’ifungurwa ku mugaragaro ry’iri shuri witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, wavuze ko nta terambere ryagerwaho igihe uburezi badateye imbere.
Kaminuza ya Kigali yatangiye gukora muri 2013 itangirana abanyeshuri 600. Kuri ubu ifite abagera ku 4000, harimo 312 biga mu ishami rya Musanze ryafunguwe.
Kaminuza ya Kigali ,Ishami rya Musanze ifite amashami menshi ku rwego rw’Icyiciro cya kabiri.
Ku rwego rw’Icyiciro cya gatatu, iyo Kaminuza ifite amashami nka ’Executive MBA, Masters of Public Policy and Management, Masters of Arts in Public Administration, Masters of Procurement and Supply Management, Masters of Information and Technology’ n’ayandi.


















TANGA IGITEKEREZO