00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye i Malakal bifatanyije n’abapolisi b’u Rwanda mu muganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 March 2025 saa 08:10
Yasuwe :

Abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU1-9 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange bafatanyirije hamwe n’abatujwe mu nkambi y’abavanywe mu byabo n’intambara.

Ni umuganda wabereye mu Ntara ya Upper Nile, Umujyi wa Malakal, ahaherereye iyo nkambi, witabiriwe n’abasaga 400, ku wa 29 Werurwe 2025.

Waranzwe no gusibura imiyoboro y’amazi, gukuramo imyanda no guharura ibihuru bihakikije hagamijwe guhangana n’imyuzure no gusenya indiri y’imibu itera malaria no kwirinda izindi ndwara ziterwa n’isuku nke nka Cholera, inzoka n’izindi zikunze kwibasira aka gace.

Umuyobozi w’inkambi, Zechariah Deng Owet yashimye igikorwa cy’umuganda bafatanyije n’abapolisi b’u Rwanda avuga ko kigaragaza urukundo n’ubufatanye bafitanye.

Yagize ati "Igikorwa cy’umuganda twifatanyijemo n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kuducungira umutekano ni indashyikirwa kandi birashimangira urukundo no kutwifuriza ubuzima bwiza bibaranga."

Yasabye abatuye mu nkambi kubigira umuco, bakajya bahora bawukora kenshi kuko bizabafasha kugira imibereho myiza irangwa n’isuku, bagakomeza no kurushaho kubishishikariza abandi mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe mu bikorwa by’isuku n’iterambere rusange.

Umuyobozi w’abapolisi bagize itsinda RWAFPU1-9, ACP Nelson Bugingo yavuze ko umuganda rusange ari igikorwa bategura mu buryo buhoraho hagamijwe kuzamura urwego rw’imibanire n’imikoranire ya hafi hagati y’abapolisi n’abaturage bashinzwe gucungira umutekano by’umwihariko abo mu nkambi y’abavanywe mu byabo n’intambara.

ACP Bugingo yashimiye abitabiriye umuganda ku murava n’ubufatanye bagaragaza, abasaba gukomeza kurangwa n’isuku aho bari hose kuko ari yo soko y’ubuzima kandi ko nta mutekano wagerwaho mu gihe ubuzima bwabo bwaba buri mu kaga, abasaba kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango, ibiyobyabwenge no gutangira amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano cyose kugira ngo gikumirwe.

Abatuye i Malakal bifatanyije n’abapolisi b’u Rwanda mu muganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .