Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa remeze akaba n’imboni y’Akarere ka Nyamasheke, Dr Nzahabwanimana Alex, yasabye abaturage b’aka Karere guhingira ku gihe kandi bagakoresha neza inyongeramusaruro, kuko ari byo bizatuma umusaruro wiyongera.
Dr Nzahabwanimana yabitangarije abaturage ubwo yifatanyaga na bo mu gutangiza igihembwe cy’ihinga tariki ya 2 Nzeri 2014, igikorwa cyabereye mu Kagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga, aho bateye ibigori kuri hegitari imwe.
Dr Nzahabwanimana yabwiye abaturage ko guhinga ubwabyo bitari igisubizo, ahubwo bagomba kumenya n’uburyo bahinga.
“Guhingira ku gihe kandi mugakoresha neza inyongeramusaruro ni byo bizatuma ibikorwa byanyu by’ubuhinzi bibagirira akamaro kandi bigafasha n’Igihugu cyose”.
Yasabye abaturage gushyiramo imbaraga kugira ngo mu byumweru bibiri bazabe barangije gutera imbuto.
Yongeye kubibutsa kwita ku butaka bakoresha bagasibura imirwanyasuri, aho itaracibwa bikihutishwa, kandi bakanazirikana ko iki gihembwe cya mbere ari cyo kiba gitegerejweho umusaruro mwinshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko gahunda ya “Twigire muhinzi” yatangijwe izatuma ubuhinzi bukorwa neza. Avuga ko muri iyi gahunda, abaturage begeranye bakorera mu matsinda, ari na yo bazajya bagurirana imbuto n’inyongeramusaruro.
Abaturage na bo barishimira ko babona ikirere gitanga icyizere kuko imvura itangiye kugwira igihe, bakaba bemeza ko nikomeza kugwa neza umusaruro uzaba mwinshi. Bavuga kandi ko bamaze guhinga ubutaka bwose, kuri ubu bakaba basigaje kubiba gusa.
Mu Karere ka Nyamasheke, ibihingwa byatoranyijwe muri gahunda yo guhuza ubutaka ni ibigori, ibishyimbo, imyumbati, soya n’urutoki.



















TANGA IGITEKEREZO