Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024, ku biro by’umurenge wa Muhima, abana bagaburiwe amafunguro ndetse bahabwa amata mu rwego rwo guhangana n’igwingira mu bana.
Kuri uyu munsi, hagaburiwe abana 150 ndetse n’imiryango 150 itabasha kubona ibyo kurya ndetse n’abanyeshuri 23 bafashwa n’umuryango ALIRIS Foundation.
Mu biribwa byatanzwe harimo umuceri, amavuta n’isukari ku miryango igorwa no kubona ibyo kurya kugira ngo izabashe kwizihiza neza umunsi w’ubunani ndetse n’abana bafashwa n’uyu muryango bahabwa ibikoresho by’ishuri n’amafaranga y’urugendo.
Umuyobozi Mukuru wa ALIRIS Foundation, Elvis Tuyishime, yagarutse ku mpamvu bateguye iki gikorwa.
Ati “Dufatanyije n’abayobozi b’Umurenge wa Muhima batugejejeho imiryango idafite icyo kurya muri iyi minsi mikuru, turafatanya kubashakira ibiribwa ndetse tunategura gusangirira hamwe kugira twinjize neza abatishoboye mu mwaka mushya. Ntekereza ko gusangira n’aba batishoboye bizatuma tubasha kubaho mu mahoro n’ibyishimo.”
Nkurunziza Francois wari umugenerwabikorwa ndetse akaba afite n’umwana urihirirwa na ALIRIS Foundation, yashimiye abagize uruhare muri iki gikorwa.
Ati “Ndashimira cyane ARILIS Foundation ku gitekerezo cyiza cyo kudufashiriza abana bacu bakabishyurira amashuri, kandi akarusho bakaba baduye n’iminsi mikuru.”
Umuturage wo mu Murenge wa Muhima, Cyurinyana Daphrose na we yashimiye abagira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza yabo.
ALIRIS Foundation yatangiye ibikorwa nk’ibi byo gufasha abaturage batishoboye ibishyurira ubwisungane mu kwivuza, ariko nyuma iza kubona ikibazo cy’abana batsinda neza ariko bakabura ubushobozi bwo gukomeza amashuri yisumbuye ifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge bemeza ko aba bana bafite amanota meza barihirirwa mu rwego rwo kububakira ejo heza no kurwanya ubuzererezi mu rubyiruko rw’umurenge wa Muhima.
Iki gikorwa cyashimishije cyane abaturage n’abana. kandi kikaba kitezweho kuba urugero rwiza rwo gufasha abatishoboye, gushyigikira uburezi no kubaka ubumwe n’urukundo mu baturage b’umurenge wa Muhima.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!