Abasora bagiye gushyirirwaho uburyo bazajya bamenya imisoro barimo bifashishije telefone

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kivuga ko kigeze kure umushinga wo gushyiraho uburyo abasora bazajya bamenya amakuru ku misoro barimo hifashishijwe telefone.

Byatangajwe na Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, asobanura ko muri telefone z’abasora hazashyirwamo application yitwa ‘MyRRA’ izafasha buri wese kureba kuri konti ye akamenya amakuru y’imisoro ajyanye n’ibikorwa bye.

Yavuze ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021 bateganya kugeza iyo porogaramu muri telefone z’abasora.

Ati “Turateganya ko nko mu kwezi kwa mbere izatangira kuko ubu iracyakorerwa igerageza [...] turi kuyikoresha mu bantu bake cyane tuyigerageza ku buryo mu kwezi kwa cumi n’abiri tuzaba twarangije iryo geregeza.”

Bamwe mu bikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuze ko ubwo buryo bw’ikoranabuhanga buzabafasha kumenya amakuru hakiri kare no kubarinda ko bajyamo ibirarane by’imisoro byinshi.

Hari uwagize ati “Bizadufasha cyane kumenya ibirarane umuntu arimo kuko hari nk’abantu batamenyereye iby’imisoro bafungura ikompanyi ntibamenye ko hari amahoro y’isuku n’ipatante bagomba gutanga ku karere, bagakora imyaka igahita indi igataha, batazi ko iyo misoro barimo igenda yikuba kubera amande.”

Hasobanuwe ko porogaramu ya ‘MyRRA’ izashyirwa muri telefone zo mu bwoko bwa ‘smart’ kuko arizo zibasha kuyikoresha.

RRA yibukije abikorera ko muri ibi bihe ku rubuga rwayo rwa internet yashyizeho aho bashobora kubona amakuru bifuza ndetse na nimero ya telefone bahamagaraho igihe cyose bakeneye ibindi bisobanuro.

Abikorera bose basabwe gukomeza kwita cyane ku gutanga inyemezabwishyu ya EBM mu bikorwa byabo by’ubucuruzi kuko ifasha mu kurinda inyerezwa ry’imisoro.

Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, yavuze ko muri telefone z’abasora hazashyirwamo porogaramu yitwa ‘MyRRA’ izafasha buri wese kureba kuri konti ye
Bamwe mu bikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuze ko ubwo buryo bw’ikoranabuhanga buzabafasha kumenya amakuru hakiri kare no kubarinda ko bajyamo ibirarane by’imisoro byinshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .