00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasora 39% ni bo bamaze kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa wa 2024

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 30 December 2024 saa 10:38
Yasuwe :

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA cyatangaje ko kugeza ku wa 29 Ukuboza 2024, 67% by’abarebwa n’umusoro ku mutungo utimukanwa ari bo bamenyekanishije uwo musoro, mu gihe 39% ari bo bamaze kuwishyura.

Bimeze uko mu gihe ku wa 31 Ukuboza 2024 ari wo munsi wa nyuma wo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku mutungo wa 2024 no kumenyekanisha avansi ya gatatu y’umusoro ku nyungu.

RRA igaragaza nta kindi gihe cy’inyongera izatanga ku barebwa n’uwo musoro na cyane ko yakoze ibishoboka ngo bafashwe, aho no mu mpera z’icyumweru gishize abakozi b’iki kigo bakoze, kugira ngo bafashe abasora.

Ibi bivuze ko nyuma yo ku wa 31 Ukuboza 2024, abarebwa n’uwo musoro bazaba batarawumenyekanisha no kuwishyura bazahanwa nk’uko bishimangirwa na Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti.

Ati “Turasaba abo bireba kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa vuba bishoboka kuko umunsi wa nyuma ni ku wa Kabiri, tariki ya 31 Ukuboza 2024. Nyuma y’icyo gihe umusoro uzaba utishyuwe uzongerwaho ibihano n’inyungu z’ubukererwe.”

Ushaka kwishyura umusoro anyura ku rubuga rwa RRA (www.rra.gov.rw) cyangwa agakanda *800#, umusoro ukishyurwa mu buryo bunyuranye haba kuri Mobile Money, Airtel Money, Mobicash, na banki zitandukanye.

Abasora bazateshuka ku nshingano zo kumenyekanisha umusoro ku gihe cyangwa bagatanga amakuru atari yo bazahanishwa gutanga 40% by’umusoro bagombaga kwishura.

Utazishyurira uwo umusoro ku gihe azishyura inyungu y’uwo musoro yagombaga gutanga ya 1,5% na 10% by’ibihano cyo kutishyura uwo musoro.

Umusoro ku mutungo utimukanwa ni ucibwa ku mutungo uri ahantu udashobora kuvanwa mu buryo mbumbe ngo wimurirwe ahandi n’ibindi biwongerera agaciro.

Wishyurwa n’abarimo uwutunze ndetse umwanditseho, utuye cyangwa ukoresha umutungo mu gihe kigera nibura ku myaka ibiri nk’aho ari nyir’umutungo igihe cyose umwirondoro wa nyir’ umutungo wemewe n’amategeko utaramenyekana, intumwa ihagarariye nyir’umutungo uba mu mahanga, nyir’uburagizwe n’ucunga umutungo wasizwe na bene wo hakurikijwe amategeko abigenga.

Abasora 39% ni bo bamaze kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa wa 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .