Aya matungo bayahawe kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026, bakaba bayahawe binyuze mu bikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere bitegura umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.
Abaturage batangiye guhabwa aya matungo ni abo mu mirenge ya Ndego, Mwiri, Kabare na Rwinkwavu yo muri Kayonza n’umurenge wa Nasho wo mu Karere ka Kirehe.
Komezusenge Jean Paul utuye mu Mudugudu wa Rusizi mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Nasho, yavuze ko inka yahawe igiye kumufasha kwiteza imbere binyuze mu kumuha ifumbire n’amata azanyobwa n’abana be babiri.
Ati “Abagize inzego z’umutekano narinsanzwe mbishimira bitewe n’uburyo baducungira umutekano, ubu rero byarushijeho cyane kuko banyituye ni ababyeyi beza, nagabanye inka mu bana babo. Nzabitura kubereka umusaruro w’uko inka bampaye yangiriye umumaro kandi nzajya nanatangira amakuru ku gihe.’’
Micomyiza Sylvestre utuye mu Mudugudu wa Karugendo I mu Kagari ka Rubirizi wahawe ihene, yavuze ko yishimiye ko yorojwe n’inzego z’umutekano, avuga ko izamufasha kubona ifumbire.
Ati “Ntabwo nari nzi ko Ingabo na Polisi bashobora gutanga amatungo,narimbazi mu buvuzi ariko byanshimishije cyane kuko kera ingabo twarazitinyaga ariko iz’ubu ziraza tukishima, tugasabana, bituma tubatinyuka wanagira ikibazo ukababwira.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko abaturage bahawe amatungo ari abatoranyijwe mu bandi bari bayakeneye cyane, yavuze ko azabagirira umumaro bitewe n’uko azabaha ifumbire n’amata.
Ati “Ni iby’agaciro kenshi. Kuba Ingabo na Polisi bafatanya bakabaha amatungo ni inyongera ku gihango abaturage bari basanzwe bafitanye n’inzego z’umutekano ariko ni no gushimangira urugendo rw’iterambere igihugu kirimo kuko ibyari urugamba ubu ni iterambere.’’
Ibikorwa bihuriweho n’Ingabo na Polisi by’u Rwanda bigamije gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere bimara amezi atatu bigasozwa ku munsi wo Kwibohora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!