Ni ibyaha RDF ivuga ko byakozwe mu byumweru bibiri bishize, n’abasirikare bagaragajwe imyitwarire idahwitse.
Mu itangazo yashyize ahagaragara yakomeje iti “RDF irizeza abaturage ko ubutabera buzatangwa. Urubanza ruzabera mu ruhame aho ibyaha bakekwaho byakorewe.”
“RDF iramagana ibikorwa ibyo aribyo byose byo kurenga ku mategeko y’u Rwanda, cyangwa indangagaciro za RDF, bikozwe na bamwe mu bakozi bayo. Ubutabera, umutekano no gufasha abahohotewe ni inshingano zacu z’ibanze.”
Abatuye mu mudugudu wa Kangondo II ahazwi nko muri Bannyahe, bumvikanye bavuga ko hari abasirikare bari mu bikorwa byo gucunga umutekano babahohoteye, harimo abavuga ko bakubiswe, n’ibindi byaha birimo gukorwaho iperereza.
Abaturage bavuga ko abagize uruhare muri ibyo bikorwa biyoberanyaga, bagakura ku myambaro yabo ibirango bigaragaza amazina yabo, ariko bakagumana impuzankano y’Ingabo z’u Rwanda, RDF.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyangango, aheruka kubwira IGIHE ko iperereza rikomeje, kandi mu gihe kitarambiranye ibyavuyemo bizashyirwa ahabona, kuko ubugenzacyaha bwa gisirikare bukomeje kubikurikirana.
Mu gihe cyose gishize, RDF yakunze kugaragaza kutihanganira amakosa cyangwa ibyaha bishobora gukorwa n’abasirikare, aho akenshi abakekwaho ibyaha byo guhohotera abaturage bagiye baburanishirizwa aho ibyaha byabereye mu ruhame.



















TANGA IGITEKEREZO