Aba basirikare bari ku burinzi i Gikondo ahazwi nka SGM ku wa 9 Gicurasi 2017 bashinjwa uruhare mu rupfu rw’uyu muturage warashwe na bo mu rucyerera rwo ku itariki ya 10 Gicurasi ahagana saa saba z’ijoro bavuga ko yabasagariye.
Aba baregwa ni abasirikare bato barimo uwitwa PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude, bose bakurikiranyweho ibyaha bitanu birimo ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubwambuzi bukoresheje kiboko, ubugande ku kazi, kurasa nta tegeko no konona ibintu by’undi ku bw’inabi.
Ubwo kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Kamena, Urukiko rwa Gisirikare rwaburanishaga abaregwa ku ngingo y’ifungwa n’ifungwa by’agateganyo, habanje kuzamurwa inzitizi binyuze mu mwunganizi wabo wavuze ko abakiriya be bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bitemejwe n’urukiko ndetse ko barengeje iminsi 30 bafunzwe kandi bataraburanishwa.
Umushinjacyaha wa gisirikare, Capt Felicien Ndaruhutse, yasobanuye ko abaregwa bafunzwe mu buryo bwemewe kuko bafashwe ku itariki ya 10 Gicurasi mbere y’uko mu minsi ibiri gusa bafungwa bitegetswe n’umushinjacyaha. Yavuze kandi ko ku wa 15 uko kwezi, umushinjacyaha yaregeye urukiko asaba ko abaregwa bafungwa by’agateganyo maze umunsi ugeze ku wa 19 Gicurasi bageze mu rukiko umwe avuga ko ataburana adafite umwunganizi, umucamanza asubika iburanisha yanzura ko bongera kuburana ku wa 23 Kamena bose bunganiwe.
Yashimangiye ko inzira zose ziteganywa n’inkiko zakurikijwe kandi hakanubahirizwa uburenganzira bw’abaregwa bwo kunganirwa, bityo rero ngo nta tegeko ryishwe.
Ni ingingo yasabye inteko iburanisha kuyisuzuma maze nyuma yanzura ko inzitizi z’umwunganizi w’abaregwa nta shingiro zifite bitewe n’uko urukiko rwaregewe ndetse narwo rugasubika urubanza kuko rwashakaga kubahiriza uburenganzira bw’abaregwa basabaga kunganirwa, bityo rero ko kuba bafunzwe bikurikije amategeko ndetse bahita bategeka ko urubanza rukomeza, hasuzumwa ku cyemezo cyo kubafunga cyangwa kubafungura by’agateganyo.
Iburanisha ryatangiye Ubushinjacyaha busabwa kugaragaza impamvu zikomeye zituma busabira abaregwa gufungwa by’agateganyo imisni 30, maze Capt Ndaruhutse avuga ko kuba umwe mu baregwa [Ishimwe] yemera ibyaha ari impamvu simusiga ituma abikekwaho. Yavuze kandi kuba aba barataye akazi bakajya kunywa inzoga mu kabari ndetse bikemezwa n’abo basangiye n’uwabaguriye, ari indi mpamvu ikomeye ituma babakekaho icyaha cy’ubugande ku kazi. Yavuze kandi ko kuba Ishimwe yarasanganywe amafaranga ibihumbi 35 Frw mu mufuka nabyo bishimangira ko bakoze icyaha cy’ubwambuzi.
Yashimangiye ko kuba abaregwa bakurikiranyweho ibyaha by’ubugome ndetse umwe akanabyiyemerera byaba impamvu ituma ubushinjacyaha bubasabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo batabangamira iperereza.
Abaregwa bahawe umwanya wo kwiregura maze Ishimwe yemera ibyaha byose ashinjwa, avuga ko yarashe nyakwigendera bitewe n’uko yari abonye atuye hasi mugenzi we ndetse ashaka kumwambura imbunda.
Ishimwe yavuze ko batse abantu ibyangombwa bitewe n’impamvu z’umutekano bari bashinzwe gucunga, maze mu bo babisabye habamo umugore wa Ntivuguruzwa wahise uhamagara umugabo maze mu kuhagera ngo arabasagarira ashaka kwambura imbunda Nshyimyumukiza ababwira ko imbunda babakangisha yabatanze kuyifata. Yavuze ko uwo mugabo yasingiriye mugenzi we amutura hasi anamwambura imbunda n’icyombo, maze yabona bikomeye agahita amurasa ukuguru kugira ngo bamwambure iyo mbunda kuko ngo ntiyari kubona uko asobanura ko umuturage yabambuye imbuda kimwe n’uko ngo byashobokaga ko nawe abarasa.
Icyakora Ishimwe yavuze ko atigeze yica Ntiuguruzwa, ahubwo ko amasasu amwica yarashwe na Nshimyumukiza wamurashe apfukamye hasi. Yashimangiye ko nyuma yo kurasa uwo mugabo, Nshimyumukiza ngo yahise ajya ku kabari kari aho bivugwa ko ariko umugore wa nyakwigendera yari yagiye kwihishamo, maze arasamo urufaya rw’amasasu amenagura ibirahuri by’urugi, firigo, amacupa n’ibindi.
Yiyemereye ko yarashe nta tegeko ahawe n’abamukuriye ndetse ko icyo gihe yanyweye inzoga ari mu kazi nubwo ahakana ko yazinywereye mu kabari.
PTE Nshimyumukiza Jean Pierre we yemeye icyaha kimwe cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, avuga ko yarashe uwo mugabo kuko yari abonye ko atangiye kubambura imbunda n’icyombo, agashimangira ko yabikoze mu rwego rwo kwitabara, bityo ko atari yabigambiriye kuko batari banaziranye. Nshimyumukiza yahakanye ko yanyoye inzoga nkuko babishinjwa, avuga ko mugenzi we [Ishimwe] yamutaye akagenda bityo ngo keretse niba ari we wazinyweye. Yahakanye kandi ko yarashe mu kabari ahubwo akavuga ko urusaku rw’amasasu yarwumvise bamaze gufatwa na ‘Military police’ ariko akavuga ko atazi abayarashe.
Umwunganizi wabo Me Uwimana Thadée, yavuze ko abakiriya be basagariwe na nyakwigendera, akavuga ko bishimangirwa n’uko umugore we yabwiye ubugenzacyaha ko umugabo we yambuye imbunda umwe muri aba basirikare, bityo ko byumvikanisha neza ko kumurasa yabikoze mu rwego rwo kwitabara. Yavuze ko uwamurashe nta mugambi yari afite wo kubikora kuko atigeze ava mu kigo ajyanywe no kumurasa, ahubwo ngo yabikoze ari uko amufashe.
Yashimangiye ko kuba abaregwa bararashe bitabara, badakwiye kubifungirwa by’agateganyo ahubwo ko bafungurwa bagakurikiranwa badafunze kuko ubwo ari abasirikare ntaho bacikira kandi ko bajya bubahiriza ibyemezo by’umucamanza, ingingo yahurijeho n’abaregwa bose.
Uruhande rw’Ubushinjacyaha bwamaganiye kure ibivugwa na Me Uwimana, n’abo yunganira buvuga ko abaregwa baramutse barekuwe babangamira iperereza ndetse bakanasibanganya ibimenyetso kuko ngo bafite n’amakuru y’uko hari abantu bagiye kureba umwe mu batangabuhamya saa munani z’ijoro ryakeye, ibyo rero ngo bivuze ko bagiye hanze basibanganya ibimenyetso. Yavuze kandi ko kuba ibyaha byose abaregwa bakurikiranyweho bihanishwa igifungo cy’imyaka irenze ibiri ndetse hakaba hagaragajwe impamvu zikomeye zituma bakekwa, ngo bakwiye gufungwa by’agateganyo nkuko amategeko abiteganya.
Urukiko ruzatanga umwanzuro warwo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’aba basirikare ku wa Kabiri, tariki 27 Kamena, saa mbiri za mu gitondo.








TANGA IGITEKEREZO