Aba banyeshuri barangije amasomo ku wa 2 Gicurasi 2025, barimo Dianah Bwiza Kamanda, Anita Benegusenga, Cynthia Teta Ishimwe na Cynthia Urujeni Bakareke.
Mechanical Engineering ni ishami ryiga ku ikorwa, iterambere no gusuzuma imikorere y’imashini n’uburyo zikoreshwa. Abahanga muri uru rwego bakora mu nganda zitandukanye zirimo izo mu rwego rw’indege n’imizigo, imodoka, ingufu, inganda zisanzwe ndetse n’urwego rw’ubuvuzi.
U Rwanda na Oklahoma Christian University bifitanye ubufatanye bw’igihe kirekire. Mu 2017, bizihije imyaka 10 y’ubufatanye bwari bumaze gutuma abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 400 biga muri Amerika ndetse no mu Ishami ry’iyi kaminuza ryigisha porogaramu ya MBA mu Mujyi wa Kigali.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!