00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare bane b’abakobwa ba RDF barangije amasomo ya ’Mechanical Engineering’ muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 May 2025 saa 09:44
Yasuwe :

Abasirikare bane b’abakobwa bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Ishami rya Mechanical Engineering muri Kaminuza ya Oklahoma Christian University (OCU) iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba banyeshuri barangije amasomo ku wa 2 Gicurasi 2025, barimo Dianah Bwiza Kamanda, Anita Benegusenga, Cynthia Teta Ishimwe na Cynthia Urujeni Bakareke.

Mechanical Engineering ni ishami ryiga ku ikorwa, iterambere no gusuzuma imikorere y’imashini n’uburyo zikoreshwa. Abahanga muri uru rwego bakora mu nganda zitandukanye zirimo izo mu rwego rw’indege n’imizigo, imodoka, ingufu, inganda zisanzwe ndetse n’urwego rw’ubuvuzi.

U Rwanda na Oklahoma Christian University bifitanye ubufatanye bw’igihe kirekire. Mu 2017, bizihije imyaka 10 y’ubufatanye bwari bumaze gutuma abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 400 biga muri Amerika ndetse no mu Ishami ry’iyi kaminuza ryigisha porogaramu ya MBA mu Mujyi wa Kigali.

Abasirikare bane b'abakobwa ba RDF barangije amasomo ya 'Mechanical Engineering' muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .