Aya masomo basoje ku wa 29 Kamena 2026 yatangiwe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Joaan bin Jassim Academy for Defence Studies.
Uretse amahugurwa ya gisirikare, aba basirikare banarangije amasomo y’Icyarabu, bikazarushaho kubongerera ubushobozi mu bufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare.
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wayobowe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibijyanye n’Ingabo muri Qatar, Sheikh Saud bin Abdulrahman Al Thani.
Witabiriwe kandi n’abayobozi bakuru b’Ingabo za Qatar, abahagarariye ibihugu byabo, ndetse n’abandi bashyitsi b’icyubahiro.
RDF yari ihagarariwe na Col Bernard Niyomugabo, uhagarariye u Rwanda mu bya gisirikare mu gihugu cya Qatar.
U Rwanda ni inshuti ya Qatar, aho ibihugu byombi bifitanye umubano mu ishoramari ndetse n’umutekano. Mu bihe bitandukanye, abasirikare b’u Rwanda bakomeje guhabwa amahugurwa mu mashuri ya gisirikare ya Qatar, cyane cyane abapilote.
Uretse ubufatanye mu bijyanye n’igisirikare, mu mpera za 2024 Polisi y’u Rwanda n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar byasinye amasezerano y’imikoranire mu byerekeye umutekano no guhangana n’ibyaha.
Ayo masezerano akubiyemo ingamba z’ubufatanye hagati y’inzego zombi mu gusangira ubunararibonye mu bikorwa byo gucunga umutekano n’uburyo bwo guhugura abashinzwe umutekano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!