Ni amasezerano yasinywe hagati y’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubuvugizi muri PSF, Callixte Kanamugire, ndetse n’Akanama k’Ubucuruzi muri Afurika y’i Burasirazuba ka Suède (SWEACC).
Ni amasezerano agamije kuzamura imikoranire hagati y’abashoramari b’ibihugu byombi, akazibanda ku kongera ubumenyi, ishoramari ndetse no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano avuga ko impande zombi zizafatanya mu guhanahana amakuru y’ubucuruzi binyuze mu nama, amahugurwa n’ingendoshuri, byose bigamije koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no kwerekana amahirwe ari muri buri gihugu.
Kanamugire yavuze ko aya masezerano aziye igihe, kandi ko abashoramari b’abanyarwanda biteguye gufatanya na bagenzi babo bo muri Suède mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bihugu byombi.
Yagize Ati “Hari byinshi twakoranamo kandi twiteguye kuzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano. U Rwanda ruherereye ahantu heza kandi dufite amahirwe menshi cyane mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi bw’ikawa n’icyayi byoherezwa mu mahanga n’ibindi”.
Suède ni igihugu gishingira ubukungu bwacyo cyane ku bucuruzi mpuzamahanga bw’ibyo cyohereza hanze ndetse n’itumanaho rihagaze neza imbere mu gihugu no hanze yacyo. Ni igihugu kandi gifite abaturage bajijutse, ku buryo ibikorwa byabo biba bifite agaciro, bigateza imbere igihugu muri rusange.
Ni igihugu kandi gifite ubunararibonye mu bucuruzi mpuzamahanga. Urwego rw’ubwenjeniyeri buteye imbere cyane muri Suède, kuko rugize 50% by’umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.
Umuyobozi w’Akanama k’Ubucuruzi muri Afurika y’i Burasirazuba ka Suède (SWEACC), Jan Furuvald, yasabye abashoramari bo mu bihugu byombi kureba ku nzego zifite amahirwe menshi y’ishoramari ndetse no kubaka ubufatanye hagati y’ibigo by’ubucuruzi byo mu bihugu byombi.
Yagize ati “Nishimiye isinywa ry’aya masezerano kuko azatuma ishoramari ryiyongera mu bihugu byombi”.
Isinywa ry’aya masezerano ryagizwemo uruhare na ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu by’amajyaruguru y’u Burayi, Christine Nkulikiyinka.
PSF kandi iherutse gusinyana amasezerano y’imikoranire n’Akanama k’ubucuruzi mu gihugu cya Malta, agamije guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Akanama k’Ubucuruzi muri Afurika y’i Burasirazuba ka Suède (SWEACC) kashinzwe muri 2010 kagamije kwiga no kwerekana amahirwe y’ishoramari ari muri Afurika y’u Burasirazuba ku bashoramari babyifuza, binyuze mu nama n’amahugurwa atandukanye gategura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!