00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashoramari b’u Rwanda basabwe kwagurira ibikorwa muri Djibouti

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 16 September 2025 saa 08:14
Yasuwe :

Umuyobozi mukuru wa Air Djibouti Abdourahman Ali, yagaragaje ko hakenewe ubufatanye n’imikoranire hagati y’abikorera mu Rwanda n’abo muri Djibouti nk’uko Leta zombi zikorana bya hafi.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA, cyagarukaga ku mikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.

Abdourahman Ali yatangaje ko u Rwanda na Djibouti ari ibihugu bihuriye ku bintu byinshi birimo n’umuco, bikaba bikwiye kuba imbarutso yo kwagura imikoranire hagati y’abikorera, nk’uko Leta zombi zikorana bya hafi.

Yagize ati “Dusanzwe dufatanya ariko dukwiye kurushaho kongera imikoranire nk’uko guverinoma zacu zifatanya. Kuki tutakwagura imikorere tukanayiteza imbere kurushaho?”

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko u Rwanda na Djibouti bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu 2016 mu rugaga rw’abikorera, aho bibandaga ku gukorera hamwe hagati y’impande zombi hagamijwe guteza imbere ubukungu.

Umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi waranzwe no kugabirana ubutaka, aho u Rwanda rumaze guhabwa ubuso bungana na hegitari 60 ku byambu by’iki gihugu, mu gihe u Rwanda rwahaye iki gihugu izigera ku 10 mu gace kahariwe inganda.

Umuyobozi Mukuru wa Air Djibouti, Abdourahman Ali yasabye kwagura imikoranire hagati y'abikorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages