Ibirori byo kwizihiza umwaka mushya wa 2018 byitiriwe Imbwa (The Year of the Dog) byabaye ku itariki ya 9 Gashyantare 2018, mu mugoroba watumiwemo abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne.
Umwaka mushya w’Abashinwa bakunze kwita ‘Spring Festival’, umaze imyaka isaga ibihumbi bine wizihizwa urangwa n’ibirori bimara iminsi 15, aho bafata umwanya wo gusura inshuti, abavandimwe babifuriza gutangira umwaka neza.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yavuze ko kwizihiriza umwaka mushya mu Rwanda kuri bo bibafasha gusangizanya ibiranga umuco hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ariko bikanakomeza n’umubano hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati “ Kuba uyu mwaka tuwizihirije mu Rwanda bigaragaza ubufatanye n’umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.”
Minisitiri Uwacu Julienne nawe yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yishimiye kwakira Abashinwa ndetse yongeraho ko ari ikimenyetso gikomeye cy’ubucuti.
Yagize ati “ Ni ibyishimo bidasanzwe kuri Leta y’u Rwanda na Minisiteri y’Umuco na Siporo, bitari gusa kwakira iki gikorwa ahubwo no gusangira ibikubiye mu muco w’ibihugu byombi bigakomeza umubano dusanzwe dufitanye.”
Ibirori byo kwizihiza umwaka mushya w’Abashinwa byatangiye hagati y’ikinyejana cya 17 na 11 (Shang Dynasty ) mbere y’ivuka rya Yezu, aho byabaga mu rwego rwo kurwanya igikoko cyitwaga Nian cyaryaga abana ndetse n’ibiribwa byose, abaturage batakaga inzu zabo amabara y’umutuku bagacana n’umuriro mu rwego rwo kucyirukana kuko cyabitinyaga.
Ugendeye ku ndangaminsi Abashinwa bagenderaho (lunar calendar) umwaka mushya ntugira itariki izwi utangiriraho ariko inshuro nyinshi uba hagati ya 21 Mutarama na 20 Gashyantare kuri kalindari isanzwe (Gregorian Calendar). Uhabwa izina hagendewe ku bimenyetso (Chinese Zodiac) ari nayo mpamvu 2018 yiswe Umwaka w’imbwa.
Ibyo wamenya ku mubano w’u Rwanda n’u Bushinwa
Mu myaka 47 ishize u Rwanda n’u Bushinwa byatangiye umubano udasanzwe wibarutse imishinga y’ubucuruzi, ubuzima, uburezi, ubwubatsi bw’imihanda n’inyubako zigezweho mu gihugu.
Mu 1972, u Bushinwa bwahaye u Rwanda miliyoni 22 z’amadolari ya Amerika yakoreshejwe mu kubaka imihanda ya kaburimbo n’uruganda rwa sima rwa Bugarama muri Rusizi (CIMERWA).
Kuva mu 2000 kugeza 2011 hari imishinga 56 u Bushinwa bwateyemo inkunga u Rwanda. Iyo mishinga yose yari ifite agaciro ka miliyoni 160 z’amadolari ya Amerika. Ubwo hizihizwaga imyaka 40 y’umubano w’ibihugu byombi, u Bushinwa bwari bumaze guha u Rwanda miliyoni 170 z’amadolari.
Mu rwego rw’ubuzima, u Bushinwa bwubatse ibitaro bibiri byo ku rwego rw’akarere, ibya Masaka na Kibungo. Mu burezi, uretse gutanga buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda, Abashinwa bubatse amashuri abiri, rimwe riri mu karere ka Gatsibo irindi mu ka Rulindo ryigwamo n’abakobwa gusa.
Binyuze mu nkunga ya miliyari 60 z’amadolari u Bushinwa bwemereye Afurika, hatangiye kwagurwa imihanda ihuza Umujyi wa Kigali ingana na km 54. Hari kandi umushinga wa Kigali Innovation City n’inyubako izakoreramo ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’izindi Minisiteri enye.
Umwaka ushize Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bagiriye uruzinduko mu Bushinwa, aho baganiriye n’Umukuru w’icyo gihugu, Xi Jinping. Banitabiriye inama ijyanye no kureba uburyo hazamurwa ishoramari hagati y’ibihugu byombi, Rwanda- China investment Forum, yabereye muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa ikitabirwa n’ibigo by’ubucuruzi bigera kuri 50 byo muri iki gihugu.
Mu bijyanye na politiki, ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa rya Communist Party of China, rifitanye umubano ukomeye cyane n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, FPR-Inkotanyi, kuko uretse ingendo z’akazi rikorera mu gihugu rinitabira ibikorwa byose biba byateguwe nka Kongere, Isabukuru n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO