00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashaka gusubirishamo imanza za Gacaca ni uburenganzira bwabo- Busingye

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 10 March 2015 saa 09:30
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda iravuga ko abagororwa bakatiwe n’Inkikko Gacaca bafite uburenganzira bwo gusubirishamo imanza, ariko akagaragaza ko Urukiko rw’Ikirenga ruri kwiga uko izo manza zizajya zigenda.

Ku wa Mbere, tariki ya 9 Werurwe 2015, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yari imbere ya Komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, asobanura ku bibazo byagaragajwe na Raporo y’umwaka wa 2013-2014 ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu.

Muri iyi raporo hagaragajwemo n’ ibibazo by’abashaka gusubirishamo imanza bari mu magereza.

Minisitiri Busingye yagaragarije Abadepite ko ari uburenganzira bwabo (abakatiwe) gusubirishamo Imanza, ariko izo manza zikazakurikiza uburyo buzashyirwaho n’Urukiko rw’Ikirenga.

Yagize ati “Ubu icyo Urukiko rw’Ikirenga rugerageza gukora ni ugusubiramo bushya Gacaca uko yari imeze, bakayizana muri rwa rubanza wasubirishijemo; abagushinje bagushinjuye, ikusanyamakuru, ya mafishi, byose babizane babishyire muri dosiye yawe, noneho niba ujurira cyangwa usubirishamo ubikore ariko ya makuru uko yari ameze muri Gacaca bibe bimeze kuriya.”

Minisitiri Busingye agaragaza ko izo ngamba z’Urukiko rw’Ikirenga zizatuma hadatandukana cyane uburyo bw’izo manza, ‘Cyangwa se kwangira umuntu gusubirishamo imanza kandi abishaka’.

Inkiko Gacaca zaburanishijwe n’Inyangamugayo z’Abaturage, hagakusanywa ubuhamya, abashinja n’abashinjura bagahabwa umwanya aho uwaregwaga yaburaniraga aho yakoreye icyaha.

Mu Nama y’Umushyikirano ya 12 yabaye mu mwaka ushize, Umuyobozi Mukuru wa Ibuka, Dr Jean Pierre Dusingizemungu yasabaga ko hajyaho Ingereko zihariye zajya zisubirishamo imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca, ku buryo abaturage bazajya babasha gukurikiranira bugufi izo manza zisubirishwamo.

Ikibazo cy’isubirishamo imanza na cyo cyagaragajwe mu Mushyikirano, ko hari abagororwa bagerageza ibyo gusubirishamo imanza za Gacaca bigiza nkana, mu byitwa ‘gupima ikirere. Iki ariko, mu myanzuro y’uyu Mushyikirano hemejwe ko hagomba gufatira ingamba zikwiye icy’abashaka gutesha agaciro umurimo wakozwe n’zi nkiko, bashaka gusubirishamo nkana imanza zaciwe n’izo nkiko.

Mu manza hafi miliyoni ebyiri zaciwe na Gagaca, izasabiwe gusubirishwamo byagaragajwe ko zibarirwa mu bihumbi bitatu.

Mu isozwa rya Gacaca, hagaragazwaga ko izi Nkiko zaburanishijwe n’abaturage zaburanishije abaregwa babarirwa muri miliyoni 1,6, abagera kuri 270,000 bahanagurwaho icyaha. Hari kandi n’abagera 75,000 bakatiwe ibihano badahari.

Inkiko Gacaca zashyiriweho guca imanza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zishoje imirimo yazo zikoresheje amafaranga angana hafi na miliyari 30 z’amanyarwanda. Zicira imanza abarenga miliyoni ibihumbi 900.

Gacaca ifite imizi mu mateka y’u Rwanda aho abakurambere bicaraga mu gacaca bagacoca ibibazo byabo hagati yabo, nyuma ya Jenoside u Rwanda rwayitabaje nk’uburyo bwo kwikemura ibibazo yasize, no gutanga ubutabera.

Gacaca yagaragajwe nk’ubutabera bwunga yakemuye ibibazo byinshi, ariko nyuma haza ikibazo cy’abavuga ko barenganyijwe, bamwe muri bo bari mu magereza bakaba bashaka gusubirishamo Imanza.

Ikibazo cy’ingutu izi manza zasize n’icyo kwishyura imitungo yangijwe, aho bamwe badafite ubwishyu, abandi bagashaka kugurisha imitungo batishyuye, ariko iki Leta yamaze kugifatira ingamba zo kubakoma mu nkokora.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages