Ibyo byatangajwe kuri uyu wa 16 Kamena 2025 ubwo Abasenateri bagize iyi Komisiyo bagaragazaga ibikubiye muri raporo yakozwe nyuma yo gusura ibirwa bitandukanye.
Ni ingendo bakoreye ku birwa byo mu turere twa Bugesera, Musanze, Burera, Rutsiro, Nyamasheke no muri Rusizi hagamijwe kumenya ibibazo bahatuye bafite n’ingamba Guverinoma ifite ngo imibereho yabo igende neza.
Abagize iyo komisiyo bagaragarije Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ko abatuye kuri ibyo birwa batoroherwa no kubona serivisi z’ibanze Abanyarwanda batuye ahandi babona.
Muri rusange ibibazo abo Basenateri bagaragaje bishingiye ku kutagira ibikorwaremezo by’ibanze ku birwa nk’amashanyarazi, amazi meza, ubwikorezi, serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze, n’abimuwe hagasigara abandi.
Hari kandi abana batari ku mashuri n’abayarangije babura ibyiciro byisumbuye, kutagira amavuriro, kuba hari ibirwa bikwiye kwimurwaho abantu ariko bagihari n’ibindi.
Gusa hari ibindi ibirwa nka Nkombo biriho ibikorwremezo aho abaturage babyo bafite imibereho nk’iy’abandi ndetse n’ibindi bibereye ubukererugendo.
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, Umuhire Adrie yagize ati “Usanga hatari serivisi zose nk’uko ku batuye ahandi bimeze kuko bakikijwe n’amazi. Nka serivisi z’irangamimerere bisaba ko abayobozi bambuka bakabasangayo.”
Senateri Kanziza Epiphanie we yavuze ko hari aho basanze hakiri ikibazo cy’abana batajya mu ishuri kandi bari mu myaka yo kwiga.
Ati “Twageze ku Kirwa cya Mushongo muri Nyamasheke dusanga hari ikibazo cy’abana bato bakabaye bari ku mashuri bari mu makoperative y’uburobyi. Umwe muri bo twari kumwe yahamagaye umwana umwe baraganira asiga abwiye akarere ko agomba gusubira ku ishuri. Hari kandi aho twasanze bafite ivuriro ry’ibanze ridakora n’abadafite ubwato bubahuza b’abandi bari hakurya y’amazi ngo nababashe kugenderarana.”
Visi Perezida Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, Niyomugabo Cyprien yavuze ko hari ibirwa muri Rusizi na Nyamasheke basanze abayobozi bategera ababituye ngo babaganirize kuri gahunda za Leta ku buryo usanga barasigaye inyuma.
Ati “Hari abo twasanze babana batarasezeranye noneho abana ugasanga babura uburengazira bwabo. Twasabye uturere ko babegereza serivisi zo gusezerana ariko usanga na none bamwe ari Abanye-Congo abandi ari Abanyarwanda gusa hari uko amategeko ateganya.”
Yagaragaje ko kandi kutagira amashanyarazi kuri bamwe bitera kororoka cyane.
Ati “Hari Ikirwa cya Kirehe kiriho n’utundi turwa dutoya usanga abaturage baho batunzwe no guhinga ariko kubera kutagira amashanyarazi baryama kare. Iyo baryama kare barabyara cyane na bo barabyivugira kandi twabahabonye abo bana babyara ubona banakeneye kugirirwa isuku.”
Abo basenateri bavuze ko muri rusange abatuye mu birwa bakwiye kwegerezwa serivisi nk’abandi ariko hamwe bakaba bakwimurwa kuko hari nk’aho usanga hari imiryango mikeya iri munsi ya 10 ku buryo bitaba ngombwa kubakayo ibikorwa remezo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange yauze ko hari gahunda yo gukorana n’inzego z’ibanze mu kwimura abaturage bari ku birwa ariko ko bisaba kubanza gukora inyigo ishingiye ku ho batuye.
Ati “Bisaba kumenya igenamigambi ry’igihe kirekire nko kureba icyo basanzwe bamenyereye gukora n’aho bagiye kujya kandi bisaba ku tubikorana n’uturere. [...]. Hari n’abashaka kugurisha ku bashoramari ibirwa batuyeho ariko hagomba kurebwa icyo igishushanyo mbonera giteganya. Tuzagenda dusuzuma ikibazo ku kibazo turebe imibereho bafite kuko bari abafite ubushobozi n’abandi Leta yakubakira.”
Kayisire yongeyeho ko muri rusange ibibazo byagaragagajwe minisiteri arimo bagiye kubisuzuma mu buryo bw’umwihariko hagafatwa ibyemezo bikenewe.
Muri rusange mu Rwanda habarurwa ibirwa 60 harimo ibigera kuri 14 bituweho n’abantu 25638 bari mu ngo 4600.
MINALOC igaragaza ko muri ibyo birwa ibikwiye gukomeza guturwa ari icya Birwa muri Burera, Nkombo muri Rusizi na Bugarura muri Rutsiro mu gihe ibindi 11 bigomba kwimurwaho ababituyeho naho ibindi byo biracyakorerwa inyigo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!