00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasenateri basabye ko ibibazo bikiri muri ECD bikemurwa mu maguru mashya

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 February 2025 saa 08:19
Yasuwe :

Abasenateri bagize Komisiyo y’Imiyoborere myiza muri Sena y’u Rwanda bagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu ngo mbonezamikurire hagamijwe gukemura bimwe mu bibazo bikirimo ndetse no kongera umubare wazo.

Mu 2011 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda ya ECD, ubu u Rwanda rubarura ECD zirenga ibihumbi 31 zirererwamo abana barenga miliyoni 1,1 barerwa n’abantu barenga ibihumbi 100. Icyakora haracyari urugendo kuko abana bangana na 22% batagerwaho na serivisi za ECD.

Mu isesengura rya Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Abasenateri bagize Komisiyo y’Imiyoborere bagaragarije Inteko Rusange, Umutwe wa Sena, ko hari ibibazo by’ingutu byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe na RGB ku mikorere ya ECDs hirya no hino mu gihugu.

RGB yagaragaje ko kwita ku bana bafite ubumuga bikiri hasi cyane ku gipimo cya 6,2%, imikorere ya ECD iri kuri 48,2% mu gihe ingingo ijyanye n’ibikorwaremezo nayo iri ku kigero cyo hasi kuko iri kuri 30.2%.

Hari kandi gutegura umwana bikiri ku kigero cya 45,3% mu gihe hakiri n’ikibazo cyo kubona amazi meza ku bana bari muri gahunda mbonezamikurire aho biri ku kigero cya 54,7%.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe gupima imikorere n’imitangire ya serivisi mu ngo mbonezamikurire y’abana bato no kugaragaza intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa rya serivisi zitangwa mu ngo mbonezamikuririre nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1).

Bwakorewe mu turere twose tw’igihugu, muri two harimo 13 dukoreramo umushinga wo kurwanya igwingira (Stunting Prevention and Reduction Project -SPRP) twagaragayemo imirire mibi n’igwingira ry’abana bato kurusha utundi.

Nubwo bimaze bityo ariko, hari ingingo zagize amanota meza nk’irebana n’ubuzima, imirire, kwirinda no kurwanya indwara n’izindi zitandukanye.

Abasenateri basabye ko mu bigomba kwitabwaho harimo kongera umubare w’ingo mbonezamikurire z’abana bato, kuziha ibikorwaremezo n’ibikoresho hakanategurwa imfashanyigisho zihuriweho kugira ngo zirusheho gutanga umusanzu zitegerejweho.

Abasenateri basabye ko ibibazo bikiri muri ECD bikemurwa mu maguru mashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .