00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasenateri banenze abitwaje ko u Rwanda rwahangitswe inzitiramibu ntibaziraremo

Yanditswe na
Kuya 13 February 2015 saa 11:51
Yasuwe :

Abagize Inteko ishinga Amategeko umutwe wa Sena bahangayikishijwe no kuba hari abitwaje ko u Rwanda rwahangitswe inzitiramibu bagahita bahagarika kuziraramo, ku buryo byatumye Malariya yiyongera bikabije.

Mu ruzinduko bagiriye mu Karere ka Huye, abagize inteko ishinga amategeko batunguwe no gusanga indwara ya Maralia yariyongereye ku buryo bukabije, kandi ubu bwiyongere bukaba bwaratewe na bamwe mu baturage bahagaritse kuryama mu nzitiramibu ngo kuko bumvise ko izoherejwe mu Rwanda zose zitujuje ubuziranenge.

Imibare itangwa na Niyozima Saleh, umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare, igaragaza ko Malaria yazamutse ikava ku gipimo kiri hagati ya 5-10% yariho umwaka ushize, ikagera ku gipimo kiri hagati ya 10-20%.

Senateri Muhongayire Jacqueline yabwiye Radio Flash fm ko imibare y’abarwara malaria basanze i Huye iri hejuru ku rugero ruteye impungenge, kandi ngo nyirabayana ni ukudohoka ku gukoresha inzitiramubu ku bw’amakuru y’uko izo bafite nta muti urimo.

Ati “Imibare twahawe n’abayobozi bafite ubuzima mu nshingano mu karere n’ibigo nderabuzima twasuye mu Mirenge inyuranye, Malaria yarazamutse ku ijanisha ubona riteye impunge.Hari ahantu usanga supaneti batakiyikoza bavuga ngo nta muti ukirimo.”

Senateri Muhongayire Jacqueline

Senateri Muhongayire agira inama abatuye i Huye ko bakomeza kurara mu nzitiramibu ubudahwema, kuko ngo n’iyo yaba nta muti urimo bitayibuza kurinda uyiryamyemo kurumwa n’imibu.

Yagize ati “Turasaba ko ubukangurambaga bukomeza abafite inzitiramubu bakazikoresha, kuva na kera n’iyo umubyeyi yabyaraga yaguraga akitwa akayunguruzo kandi icyo gihe supaneti ntizabagaho. Ntabwo umubu ushobora gupfa kwinjiramo. Ntabwo rero bagendera kuri ayo makuru ngo bareke supaneti.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 12 Mutarama uyu mwaka, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko ubwiyongere bw’indwara ya Malaria muri iyi minsi bufitanye isano n’inzitaramibu miliyoni 3 zinjiye mu Rwanda zigahabwa abaturage kandi zidafite umuti uhagije.

Yagize ati “Inzitiramubu ziriho ntizifite ubushobozi bwo kwica imibu nk’uko ku za mbere byari bimeze.”

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iravuga ko n’ubwo hari inzitiramubu zitujuje ubuziranenge bwa ngombwa ziri mu baturage bakwiye gukomeza kuziryamamo kuko ngo “Uwazirayemo aruta utazirayemo”.

Ivuga ko igikorwa cyo gusimbuza inzitiramubu zahangitswe u Rwanda kiri gukorwa, kandi ko mu gihe kidatinze kizaba cyageze kuri buri wese.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Nathan Mugume, umuvugizi wa MNISANTE yaboneyeho umwanya wo gusaba abanyarwanda bose gukomeza ingamba zo kwirinda Maralia bikiza igishobora gufasha imibu kororoka ndetse bakanaryama mu nzitiramibu bafite.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike bifite umuhigo wo kwigobotora Malaria, ndetse mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inama ya 22 y’Inteko rusange y’Ubumwe bwa Afurika, kuwa 29 Mutarama 2014, u Rwanda rwashimwe mu bihugu 7 byakoresheje imbaraga nyinshi mu guhashya iyo ndwara.

Twizeyimana Fabrice

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages