Ni igikorwa batangiye nyuma yo gusanga inkongi z’umuriro zikomeje kwiyongera zigahitana ubuzima bw’abantu zikangiza n’ibikorwaremezo.
Abasenateri bazaganira n’inzego zitandukanye za Leta zifite mu nshingano gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, Ihuriro ry’Ibigo bitanga ubwishingizi n’Urugaga rw’Abikorera.
Bazasura kandi uturere 19 mu gihugu, aho bazasura inyubako za Leta, amasoko, udukiriro, inganda, ibitaro, amagereza n’ahandi hahurira abantu benshi, hagamijwe kureba uko ingamba zashyizweho mu gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro zitabwaho.
Raporo y’ubugenzuzi bwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko inyubako nyinshi za Leta n’iz’abikorera zidafite ibikoresho byo kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro.
Raporo z’iyi Minisiteri z’imyaka itatu ishize, zigaragaza ko inkongi z’umuriro ziyongereye, aho muri 2018 zabaye 21, mu 2019 zigera kuri 71 naho muri 2020 zigera kuri 89.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!