Ku wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024, nibwo mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kabuga, hasojwe irushanwa rya Art Rwanda Ubuhanzi, hatoranywa abanyempano bahize abandi mu gihugu hose.
Mbere yo gutoranya abahize abandi muri iri rushanwa abagize akanama nkemurampaka bibukije abahatanye ko aya atariyo mahirwe ya nyuma, ko bakwiye gukomeza ‘kuhira impano zabo zikababyarira umusaruro’.
Bibukijwe kandi ko gutsindwa, bitavuze kutagira impano, ko badakwiye gucika intege, abatsinda nabo bashishikarizwa kwirinda ubunebwe, no kumva ko birangiye, bibutswa ko bagifite urugendo rurerure.
Abasaga 180 batoranyijwe kujya mu cyiciro cya nyuma, bafite impano mu byiciro 9 birimo umuziki, imbyino, ubugeni, guhanga imideli, ikinamico n’urwenya, gukina na gutunganya filime, gufotora, ubusizi n’ubuvanganzo ndetse n’ ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga, bamuritse impano zabo imbere y’akanama nkemurampaka.
Abafite impano mu busizi n’ubuvanganzo, kuririmba no kubyina, biyerekanye imbere y’abarimo Alyn Sano, Wesley Ruzibiza, Riderman, Junior Rumaga na Eric Aime Nsengumuremyi uzwi nka Producer Flyest.
Mu basaga 124, batambutse imbere y’akanama nkemurampaka, hatsinze 23 harimo ababyinnyi 5, abakora ubusizi n’ubuvanganzo 8 ndetse n’abaririmbyi 10.
Abanyempano bo mu cyiciro cyo gukina no gutunganya filime, gufotora ndetse n’ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga, bamuritse impano zabo, imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe na Mark Ndarama, Clementine Dusabijambo na Mazimpaka Jones Kennedy.
Mu basaga 15, batambutse imbere y’akanama nkemurampaka, hatambutse 13 harimo, 7 bakina ikinamico n’urwenya, 4 bandika bakanatunganya filime, umwe ufotora ndetse n’undi umwe ukora ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga.
Abahanga mu guhanga imideli n’ubukorikori bukozwe muri Plastic, berekanye ibikorwa byabo imbere y’akanama kagizwe na Cedric Mizero, Patrick Bushayija na Gatarayiha Angelique.
Mu basaga 33, batambutse imbere y’akanama nkemurampaka, hatoranyijwe 10 harimo abanyabugeni 6 ndetse na 4 bahanga imideri.
Abatsinze muri iri rushanwa ritegurwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ifatanyije na Imbuto Foundation, bagiye mu mwiherero w’iminsi irindwi, mu gihe bategereje umunsi wa nyuma uzatangirwamo ibihembo.
Muri uyu mwiherero, aba batsinze bazahugurwa ku buryo bwo kubyaza umusaruro impano zabo, bahabwe ubumenyi bubafasha gutyaza izi mpano bafite, mbere y’uko batoranywamo uwabaye uwa mbere ku rwego rw’irushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!