00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 380 basoje amahugurwa y’ikoranabuhanga muri ‘AFRETEC-UR’ basabwe kuyabyaza umusaruro

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 9 March 2024 saa 06:27
Yasuwe :

Umushinga uhuza za Kaminuza zigisha iby’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Afurika ukorera muri Kaminuza y’u Rwanda (UR AFRETEC) washimiye abagera kuri 385 basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku ikoranabuhanga.

AFRETEC ni umushinga uhuriyemo Kaminuza esheshatu zirimo Kaminuza y’u Rwanda (UR), Kaminuza ya Nairobi, Kaminuza y’Abanyamerika i Cairo (AUC), Kaminuza ya Lagos (UNILAG), Kaminuza ya Witwatersrand (WITS) na Kaminuza ya Carnegie Mellon ishami rya Afurika ari na yo iwuyoboye. Ni umushinga uterwa inkunga na Mastercard Foundation.

Uwo mushinga utanga amahugurwa ku ikoranabuhanga yunganira abari mu myaka ya nyuma ya kaminuza ndetse n’abasoje kwiga cyangwa abari mu kazi bakorera mu bigo bitanduka hamwe n’abikorera. Ndetse uwo mushinga ukora ukanateza imbere ubushashatsi mu by’ikoranabuhanga.

Icyiciro cya mbere cy’abagenerwabikorwa b’amahugurwa ya AFRETEC muri Kaminuza y’u Rwanda ni abanyeshuri 385 bahawe ibyemezo by’amahugurwa mu masomo arindwi atandukanye y’ikoranabuhanga bahuguwemo. Bagiye bahugurwa mu bihe bitandukanye ariko buri somo rikaba ryaramaraga ibyumweru bibiri.

Umuyobozi Wungirije w’umushinga AFRETEC muri Kaminuza y’u Rwanda akanaba umwarimu muri iyi kaminuza ndetse n’ushinzwe porogaramu y’amasomo y’amahugurwa y’igihe gito muri uyu mushinga, Dr Batamuliza Jennifer yasobanuye ibyo aba banyeshuri bahuguwemo.

Yagize ati “Bahuguwe ku masomo agera kuri arindwi ajyanye n’intego za AFRETEC zo kwihutisha ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika.”

Asobanura aya masomo yatanzwe, Dr Batamuliza yavuze ko aba banyeshuri bahuguwe ku bijyanye n’ubwenge buhangano n’imikoreshereze y’imashini bijyana.

Bahuguwe kandi ku isesenguramakuru rishingiye ku mibare (big data analytics and visualization) rifasha mu gufata imyanzuro inoze ishingiye ku mkuru ari mu mibare yasesenguwe neza.

Aba banyeshuri kandi bigishijwe imikorere n’imikoreshereze y’utudege tutagira abapilote bijyanye no kuba mu Rwanda zihakoreshwa kandi bashobora kubona akazi muri Zipline izikoresha.

Aba banyeshuri bahawe kandi amasomo ku bijyanye no gusakaza internet ku bikoresho birenze kimwe (networking), uburyo bwo kugira umutekano kuri internet (cyber security) ndetse n’ibindi.

Dusenge Sylvie uri mwaka wa nyuma w’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri UR, yavuze ko icyemezo cy’amahugurwa yahawe ari ingenzi cyane mu gushaka akazi mu by’ikoranabuhanga.

Ni mu gihe Buntu Henry usanzwe afite akazi kajyanye n’ubucuruzi mu by’ikoranabuhanga ari na byo yize yavuze ko amahugurwa yahawe agiye kumufasha kuzamura imikorere y’agashami k’ikigo akoramo.

Ati “Nkora mu gashami gashinzwe gucuruza kandi tuba tugomba gusesengura amakuru tukamenya niba business iri kugenda nabi cyangwa iri kuzamuka. Nahuguwe mu bijyanye na big data analytics kandi bizamfasha mu kumenya neza ishusho nyayo y’uko ubucuruzi buhagaze bijyanye n’amakuru ashingiye ku mibare nasesenguye.”

Dr Pierre Bakunzibake uyobora AFRETEC muri UR yavuze ko uyu mushinga udatanga amahugurwa gusa, ahubwo ko unakora ubushakashatsi mu by’ikoranabuhanga ukanatanga ubumenyi n’ubushobozi mu by’ikoranabuhanga ku barimu babyifuza.

Yavuze kandi ko AFRETEC mu minsi iri imbere iteganya kongera igihe amahugurwa amara n’amasomo kugira ngo bongerere ireme amahugurwa atangwa.

Ati “Iki cyari icyiciro cya mbere ariko ubu noneho [abazakurikiraho] bazajya bahugurwa mu isomo rirenze rimwe kandi mu mezi atatu ndetse n’atanu kugira ngo bakuremo ubumenyi bw’igihe kirekire buzafasha mu gushaka ibisubizo bijyanye n’imibereho myiza n’ubukukungu”.

Umuyobozi Wungirije wa AFRETEC muri UR, Dr Batamuriza Jennifer yasabye aba banyeshuri gukoresha neza ubumenyi bahawe
Abanyeshuri bahuguwe bahamya ko impamyabushobozi bahawe zabongereye agaciro ku isoko ry'umurimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages