Izi ngabo zageze mu gihugu zinyuze ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2017, zivuga ko zihunze imirwano.
Nyuma yo gucumbikirwa n’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa 1 Gashyantare 2017, abagera kuri 32 muri 35 binjiye mu gihugu bashyikirijwe Croix-Rouge nk’uko biteganywa n’itegeko mpuzamahanga. Abandi batatu bahageze bafite ibikomere baracyakurikiranwa n’abaganga.
Itegeko riteganya ko abinjiye mu gihugu muri ubu buryo bagomba kujyanwa mu birometero nibura 50 bavuye ku mupaka w’igihugu bahunze.
Umuyobozi wa Batayo ya Gatatu ikorera mu Karere ka Rubavu, Lt Col James Cassius yatangaje ko aba barwanyi bahawe Croix-Rouge mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibijyanye n’amasezerano mpuzamahanga.
Yagize ati “Ubu tugiye kubaha Croix-Rouge mu rwego rwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga avuga ko impunzi zigomba kujyanwa kure y’igihugu zahunze.”
Aba barwanyi bajyanywe mu Karere ka Karongi, ahitwa mu Gisovu.
Umuyobozi ukuriye Croix-Rouge mu Karere ka Rubavu, Dr Dushime Dryckx avuga ko bagiye kubimura kubera ko nta mpunzi yemerewe kuguma hafi y’igihugu yahunze.
Ati “Aba barwanyi batugezeho bahunze imirwano. Ubundi iyo umuntu ahunze yaba umusivili cyangwa umusirikare ajyanwa kure y’igihugu yahunze nibura ibirometero 50. Iyo bamanitse amaboko bafatwa neza, bakitabwaho, kuri ubu ibisigaye ni ukuganira hagati y’inzego zibishinzwe.”
Aba barwanyi 35 ba M23 barimo umwe ufite ipeti rya Lieutenant colonel bavuga ko bahunze intambara yari mu gace ka Kanyanja kari hagati y’ikirunga cya Kalisimbi na Mikeno.



















TANGA IGITEKEREZO