00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarinzi b’igihango Padiri Ubald na Gisimba mu mujishi wa Ndi Umunyarwanda

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 4 November 2015 saa 08:47
Yasuwe :

Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane kubera ibikorwa byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira, agaragara ku rutonde rw’Abarinzi b’igihango 17 bashyizwe hanze kuri uyu wa 3 Ugushyingo n’Umuryango Unity Club ndetse na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Kiganiro bagiranye n’abanyamakuru.

Aba barinzi b’igihango batoranyijwe ku rwego rw’igihugu bazahabwa umudari n’ibyangombwa by’ishimwe mu birori byo gutangiza ku mugaragaro ihuriro rya munani ry’abagize umuryango Unity Club ndetse n’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge tariki ya 6 Ugushyingo 2015, kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti : "Abarinzi b’Igihango mu Mujishi wa Ndi Umunyarwanda” mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Padiri Ubald yashyizwe ku rutonde kubera uruhare yagize nko gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangije muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi zirimo Ntendezi, Mashyuza, Shangi, Nkanka, Mugombwa ndetse no muri Diyosezi ya Butare.

Yagiye ajya no muri Gereza ya Cyangugu kwigisha kwirega no kwemera icyaha abagize uruhare muri Jenoside; ibi bikaba byaratumye bamwe mu bafunguwe babitangira ubuhamya bujyanye no kubohoka, kongera kwiyunga n’Imana n’abaturage n’ibindi.

Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho Mutezintare Gisimba Damas uzwi cyane i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge kubera ikigo cye kirera Impfubyi cyamwitiriwe.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi abahigwaga bahungiye iwe abahisha mu mfubyi zari zihari. Yakoresheje inama abakozi n’imfubyi zari mu Kigo (Centre Memorial Gisimba) abihanangiriza ko nta muntu n’umwe bagomba kubwira ko hari uhihishe., bituma harokokera abasaga 400.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gisimba yakomeje kwakira imfubyi, kuzirihira amashuri, ndetse n’ubu bamwe yarabashyingiye, barasurana, niwe wakomeje kubabera umubyeyi n’iyo babyaye arabahemba.

Umuyobozi Wungirije w’Umuryango Unity Club, Dr Monique Nsanzabaganwa yavuze ko aba barinzi b’igihango aribo basigasiye ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, kandi bakaba ari bo pfundo rya Ndi Umunyarwanda.

Ati:” Nk’uko iyo abantu bari mu mujishi, bahetse ingobyi bagomba kugenda bigengesereye. Aba rero nabo basigasiye gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bagamije ubumwe n’ubwiyunge.[…]”

Abahembwe hagendewe ku bikorwa by’ubutwari n’ubudashyikirwa byabaranze kuva muri 1990, urugamba rwo kwibohora rwatangira kugeza uyu munsi. Hagendewe no ku bikorwa by’indashyikirwa mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo mu gufasha abanyarwanda kwiyunga.

Abarinzi b’igihango batoranyijwe kuri buri rwego aho bahereye mu kagari, umurenge, akarere ndetse no ku rwego rw’igihugu. Mu tugari hatoranyijwe abagera ku bihumbi bitandatu, bageze ku rwego rw’umurenge basigara ari 1816, ku rwego rw’uturere hasigayemo 230 naho ku rwego rw’igihugu hasigaramo 17.

Usibye Padiri Ubald Rugirangoga na Mutezintare Gisimba Damas, abandi barinzi b’igihango barimo Munyakazi Ramadhani, Padiri Dion (Umuzungu) na Murebwayire Josephine bo mu karere ka Gasabo; Uwamahoro Grace wo mu karere ka Nyarugenge, Habumugisha Aron wo mu karere ka Gakenke, Pére Urbanik Stanislas (umupadiri w’umuzungu ukomoka muri Pologne akaba yarabaga mu Ruhango), Mpankiriho Frederic na Kabera Callixte (barapfuye) babaga mu karere ka Nyanza; Padiri Eros Borille (umuzungu wari ukuriye ikigo cy’impfubyi Olpherinat St Antoine i Nyanza), Padiri Masinzo wo muri Diyosezi ya Butare, Mudenge Boniface wo mu karere ka Rubavu, Uwemeyimana Aloys wo mu karere ka Rusizi, Musenyeri Nzakamwita Servilien wa Diyoseze ya Byumba, Gatoyire Damien wo muri Gatsibo ndetse na Ntamfurayishyari Silas wo muri Bugesera.

Mutezintare Gisimba Damas
Dr Monique Nsanzabaganwa Umuyobozi wungirije w'umuryango Unity Club
Padiri Ubald

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .