Abarimu bafite impamyabushobozi ya A2 inyongera bazahabwa izaba ingana na 88% by’umushahara batangiriraho naho abafite impamyabushobozi ya A1 na A0 bazongererwaho 40%.
Iyi gahunda izatangirana n’imishahara y’ukwezi kwa munani. Ijyana no kuzamura imishahara y’abayobozi b’amashuri baba abo mu cyiciro cy’abanza, ayisumbuye y’ay’imyuga bitewe n’impam
Yabivuze ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye n’ibimaze kugerwaho mu rwego rw’uburezi bw’ibanze (amashuri abanza n’ayisumbuye) muri gahunda ya NST1.
Minisitiri w’Intebe yanavuze ko Guverinoma yongereye ubushobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO, kugira ngo ubushobozi bwayo bwo gutanga inguzanyo bwiyongere. Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka yahawe miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati "Twizeye ko imibereho ya mwarimu izarushaho kuzamuka agakomeza kugana Umwalimu SACCO aho Leta yamaze gushyira amafaranga kugira ngo yiteze imbere akore imirimo ye atuje.”
Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 57 Frw ku kwezi nk’umushahara mbumbe, akaba atahana ibihumbi 52Frw, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) agahembwa ibihumbi 137 Frw, mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 260 Frw nk’umushahara mbumbe, agatahana ibihumbi 160 Frw.
Abari mu cyiciro cya A2 bazahabwa inyongera ingana na 50.849 Frw mu gihe aba A1 bo bazabona inyongera ya 54.916 Frw. Aba A0 bo bazabona inyongera 70.195 Frw
Abarimu ba A0 bose hamwe ni 68.207, aba A1 ni 12.214 mu gihe aba A0 ari 17.547.
Ubusanzwe abarimu barenga ibihumbi 10 buri mwaka bataga akazi. Minisitiri w’Intebe yavuze ko isesengura ryakozwe ryagaragaje ko mu mpamvu zabiteraga harimo n’umushahara muto ariko ko hari icyizere ko abarimu bagiye guhama hamwe. Ati “Ni cyo cyizere dufite bagiye gukora akazi batuje.”
Kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza muri Kamena 2022, Guverinoma yashyize mu myanya abarimu bashya 28.512 mu mashuri abanza n’abandi 13.889 mu mashuri yisumbuye.
Ati “Uyu ni umubare munini cyane twinjije mu kazi w’abantu bize kwigisha babishoboye muri iki gihe kitarenze amezi 12. Guverinoma kandi izakomeza gushaka no gushyira mu myanya abarimu bashoboye, ni gahunda itajya irangira.”
“Ibyo bizatuma umubare w’abanyeshuri umwarimu umwe yigisha ugabanuka ukagera kuri 52 nk’uko biteganyijwe mu mwaka w’amashuri utaha wa 2023/2024. Ubu turi ku bana 59 ku mwarimu umwe. Na byo ntabwo ari bibi kuko aho twari turi hari aho twari dufite abana 90 cyangwa barenga ku mwarimu umwe.”




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!