00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga miliyoni 7 bamaze gufotorerwa Indangamuntu Koranabuhanga

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 18 August 2026 saa 08:55
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) bwatangaje ko hamaze gufotorwa abantu barenga miliyoni zirindwi bazakorerwa Indangamuntu Koranabuhanga (e-indangamuntu) mu gihe ibikorwa byo kubarura no gufotora abandi baturage bikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

NIDA yagaragaje ko ubu abantu barenga miliyoni 8 bamaze kubarurwa muri bo abarenga miliyoni 7 bakaba bamaze gufotorwa nk’uko The New Times yabitangaje.

Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine yavuze ko ibikorwa byo kubarura no gufotora abaturage ubu bikomereje mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba.

Ati “Turimo gusoza ibikorwa mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba. Abakozi bacu ari i Gakenke, Karongi, Gicumbi, Rutsiro, kandi ku wa Kabiri turakomereza i Rulindo.”

Mukesha yavuze ko intego ari uko Indangamuntu zisanzweho zizareka gukoreshwa muri Kamena 2027 abaturage barenga miliyoni 14 baramaze gufotorwa.

Yagaragaje ko ariko imwe mu mbogamizi zituma abaturage batitabira iki gikorwa ku gihe ari imyirondoro ituzuye, cyane cyane ku bana batarandikishwa mu bitabo by’irangamimerere, cyangwa amakuru yabo arimo amakosa.

Yaboneyeho gusaba ababyeyi batandikishije abana babo kwihutira kubikorera ku mirenge mbere y’uko kubafotora bitangira kugira ngo byihutishe iki gikorwa kandi ko bashobora no gukoresha Irembo kugira ngo barebe kandi bakosore amakuru yabo, harimo amatariki y’amavuko.

Ibi bikorwa byatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo mu Ukwakira 2025, nyuma bigenda bikomereza mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Mu mujyi wa Kigali gufotora abaturage byari byararangiye uwacikanwe bimusaba kujya mu ntara ariko NIDA yafunguye Stand ahari kubera Imurikagurisha Mpuzamahanga i Gikondo mu rwego rwo kuvuna amaguru Abanyakigali bacikanwe.

Leta igaragaza ko Indangamuntu koranabuhanga izafasha abaturage mu koroshya itangwa rya serivisi, kubaha uburenganzira bwo kugenzura no gucunga amakuru yabo bwite kuko aho bikenewe bazajya batanga akenewe gusa bitandukanye n’uko ubu bigenda kuko umuntu atanga indangamuntu ye irimo byose.

Abarenga miliyoni zirindwi bamaze gufotorerwa Indangamuntu Koranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages