00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 57 mu Rwanda batunzwe n’ubudozi

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 11 March 2025 saa 10:48
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imyigishirize ya tekinike, imyuga n’ubumenyi ngiro (Rwanda TVET Board) rusaba Abanyarwanda guha agaciro umwuga w’ubudozi, kuko ufasha igihugu kugera ku ntego yo kongera imirimo ihangwa buri mwaka.

Ni ubusabe Rwanda TVET Board itanga mu gihe uru rwego rubarura abarenga ibihumbi 38 bakora ubudozi, bugatunga abarenga ibihumbi 57.

Mu Rwanda, ubudozi bwahoze bufatwa nk’umwuga uciriritse, ubamo nk’abananiwe kwiga ariko kuri ubu ukunzwe n’ibyiciro byose.

Kuko iyo urebye ahantu hatandukanye mu gihugu, haba mu masoko, mu cyaro no mu mijyi, usanga abadozi bakoresha imashini zitandukanye, guhera kuri zimwe za gakondo kugeza ku zigezweho, ku buryo kuwita uciriritse uba wirengagije byinshi.

Pierre Célestin Ukobahoranye, umaze imyaka 12 mu mwuga w’ubudozi, avuga ko ubu wahinduye isura, kuko batakigorwa no gukoresha imashini banyonga ahubwo hagezweho iz’ikorahabuhanga.

Ati “Nakoze umwuga w’ubudozi nkoresha imashini za gakondo ariko nkumva mfite amatsiko yo gutera imbere, uyu munsi nkoresha imashini numvaga ko ntageraho. Narabiharaniye nkomeza gutera intambwe gake gake ubu nanjye ndi gukoresha izigezwego.”

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zorohereza ba rwiyemezamirimo gushinga amashuri yigisha ubudozi, aho abasoje bahabwa impamyabumenyi zemewe na Rwanda TVET Board.

Diane Mukasahaha, washinze uruganda rudoda imyenda 2000 ku munsi kandi rwahaye akazi urubyiruko rugera ku 300, avuga ko umwuga w’ubudozi usigaye witabirwa cyane kandi imyenda ikorerwa mu Rwanda igezweho ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Imyenda yacu ikundwa kurusha ivuye mu mahanga. Kugura imyenda yakozwe n’Abanyarwanda bifasha abaturage mu guhanga imirimo mishya no kuzamura ubukungu bw’igihugu.”

Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST 2), u Rwanda rwihaye intego yo guhanga nibura imirimo ibihumbi 250 buri mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda TVET Board, Eng Umukunzi Paul avuga ko umwuga wo kudoda uzabafasha kugera kuri ya ntego yo kugera ku iterambere rirambye no guhanga imirimo mishya.

Yagize ati “Kubona umwuga w’ubudozi, gukora imideli, imyenda igwezweho na byo ni kimwe mu bitanga akazi. Urubyiruko rwinshi hirya no hino mu gihugu rwahisemo kugana uyu mwuga, kuko abawurangije na bo bagenda babona icyo gukora, imyenda ihora ikenewe.”

Mu Rwanda ubu habarurwa amashuri agera ku 100 yigisha kudoda arimo ayigenga n’aya leta, ayigisha igihe gito, ay’icyiciro cy’amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza.

Kuri ubu, mu Rwanda habarurwa abadozi basaga ibihumbi 38, ndetse n’inganda zirenga 70 zidoda imyenda zahaye akazi abantu barenga ibihumbi 57 biganjemo urubyiruko.

Abarenga ibihumbi 57 mu Rwanda batunzwe n’ubudozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .