00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 50 bamaze kongererwa ubumenyi binyuze muri gahunda ya ‘Hanga Ahazaza’

Yanditswe na Yvette Balinda
Kuya 3 October 2022 saa 08:43
Yasuwe :

Urubyiruko rurenga ibihumbi 50 rumaze guhabwa amasomo yerekeranye no kwihangira imirimo, kwita ku bucuruzi no guhangana n’imbogamizi zibubonekamo binyuze muri porogaramu ya Mastercard Foundation izwi ku izina rya ‘Hanga Ahazaza’.

Abafashijwe binyuze muri iyi porogaramu bamuritse ibikorwa byabo kuri uyu wa 28 Nzeri ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku bukerarugendo.

Abagenerwabikorwa muri iyi porogaramu bemeza ko byabafashije mu mirimo yabo ya buri munsi bituma ibikorwa birushaho gutera imbere kuko ubu babikora kinyamwuga biturutse ku bumenyi bakuye muri iyi gahunda.

Girabawe Gloria, rwiyemezamirimo akaba n’umuyobozi wa Flove, sosiyete ikora ibikapu, yavuze ko aho ubucuruzi bwe bugeze abona igikenewe cyane ari ubumenyi kurusha amafaranga.

Ati “Ubu ndebye aho ubucuruzi bwanjye bugeze igikenewe cyane ni ubumenyi buhagije kugira ngo twongere ubuziranenge bw’ibyo dukora ndetse n’ubudahangarwa bw’ubucuruzi. Dukoze ibintu bidafite ubuziranenge bihita byangirika nta terambere twaba turi kugeraho.”

Hanga ahazaza ni gahunda ya Mastercard Foundation yashyizweho hagamije kongera amahirwe yo kubona akazi ku rubyiruko muri serivise z’ubukerarugendo.

Nyuma y’imyaka itanu iyi porogaramu itangiye, imaze gufasha benshi nk’uko byavuzwe n’Umuyobozi wa MasterCard Foundation, Rica Rwigamba.

Ati “Uyu munsi dutewe ishema n’ibyo twagezeho, kugeza ubu tumaze kugera ku rubyiruko hafi ibihumbi 54, imishinga 2500 yatewe inkunga, abagera ku bihumbi umunani babonye amahirwe y’akazi gashya.”

“Rwari urugendo rutoroshye, abafatanyabikorwa bacu na bo babigizemo uruhare runini ku bwo kwihangana kwabo mu bihe bitari byoroshye by’icyorezo cya Covid-19.”

Mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Ubukerarugendo, Urwego rw’Iterambere (RDB) rwamuritse uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwitwa Gorilla Gram buzajya bufasha abasura ingagi kuba bakurikirana amakuru yazo ku mbuga nkoranyambaga.

Amakuru y’imiryango y’ingagi azaba ashobora kuboneka kuri Facebook na Instagram nk’uko Michaella Rugwizangoga uhagarariye ubukerarugendo muri RDB yabivuze.

Yagize ati “Ibi bizatuma abasura ingagi bagira uruhare mu bushakashatsi no kubungabunga imibereho myiza yazo ndetse bagire n’amakuru ahagije mu gihe bashaka kuzisura kuko muri Gorilla Gram harimo imiryango y’ingagi aho ubona amakuru ya buri muryango bakamenya n’uko bakitwara bitewe n’umuryango bagiye gusura.”

U Rwanda rukomeje guteza imbere ubukerarugendo budashingiye kuri za pariki gusa ahubwo rukita no ku bushingiye ku nama, kuri siporo, ku bitaramo n’ibindi.

Ubukerarugendo budashingiye kuri za pariki mu Rwanda bukomeje gutezwa imbere
Umuyobozi wa Mastercard Foundation yavuze ko batewe ishema n'ibyo bagezeho mu myaka itanu ishize
Girabawe Gloria wihangiye umurimo abifashijwemo na 'Hanga Ahazaza', gahunda ya Mastercard Foundation yavuze ko kugira amakuru ari ikintu cy'ingenzi kugira ngo ubucuruzi butere imbere
Michaelle Rugwizangoga uhagarariye ubukerarugendo muri RDB, yavuze ko uru rwego rutera imbere bigizwemo uruhare n'inzego zitandukanye
Umunsi wahariwe ubukerarugendo witabiriwe na ba rwiyemezamirimo bato bakora ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages