Mu Karere ka Nyaruguru havuwe abarenga 8400, barimo 8226 bavuwe indwara zitandukanye, ndetse na 214 bawuwe indwara y’ishaza z’amaso.
Ibi byagaragajwe mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi Mukuru wo Kwibohora k’u Rwanda.
Ni ibikorwa byakozwe hirya no hino mu bitaro bitandukanye, haba mu Bitaro bya Byumba mu Majyaruguru, Ibitaro bya Kirehe, Iburasirazuba, Ibitaro bya Gihundwe Iburengerazuba n’Ibitaro bya Munini mu Majyepfo, ahavuwe abarwayi 33.722 mu gihugu hose. Muri abo abagera ku 1004 barabazwe, ndetse hanabagwa indwara y’ishaza abantu 3369 bose bahabwa n’imiti nta kiguzi.
Umuyobozi Wungurije w’Ibikorwa by’Ubuvuzi mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, Brig. Gen Dr. Chrysostome Kagimbana, yagaragaje ko iyi gahunda y’ubuvuzi yahuje inzobere z’abaganga batandukanye bo mu gihugu baturutse bya bya Gisirikare bya Kanombe, Ibitaro bya Polisi bya Kacyiru, Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) ndetse n’ibya Kigali (CHUK), zamanuye ibikorwa byazo hafi y’abaturage.
Ati “Ibi byasaga nk’aho ibitaro bikuru by’inzobere byimukiye muri buri ntara. Iki gikorwa kigaragaza ko umutekano n’ubuzima bw’abaturage ari ibintu bigendana, kandi ni gahunda dukomeyeho, kuko kidufasha nk’igihugu kugera ku cyerekezo cy’igihugu cyo kubaka u Rwanda rufite abaturage bafite ubuzima buzira umuze, bashoboye gutanga umusanzu mu iterambere rirambye.’’
Bamwe mu babonye ubuvuzi muri iyi gahunda bo mu Karere ka Nyaruguru ku bitaro bya Munini, barimo Ndayisenga Jules w’imyaka 32 wo mu Murenge wa Nyabimata, Akagari ka Mishungero yaganiriya na IGIHE amaze umunsi umwe abazwe ukuguru, yavuze ko yari amaze imyaka 12 yarazengerejwe n’ukuguru yari arwayemo indwara y’inzibyi, ukuguru kurimo udukoko tumunga amagufwa.
Ati “Nabagaho ntasinzira kubera ububabare, kuko najyaga ku kigo nderabuzima nataha sinkire, none ubu navuwe, nongeye kugira icyizere cy’ubuzima. Sinatekerezaga ko nzavurwa ngo nkire kuko nta buryo nari kuzabona bwampuza n’abaganga b’inzobere nk’aba.’’
Ndayisenga yakomeje avuga ko nk’umuturage w’i Nyabimata ahaheruka kuba ikibazo cy’umutekano muke, babonye ubufasha bw’ingabo z’igihugu, none akaba yongeye kubona ubuntu bw’ingabo z’igihugu zimuhaye ubuzima n’icyizere cyo kongera gukora agatera imbere.
Yagize ati “Nari naramaze kwiheba narahagaritse inzozi nari mfite zo kuba umumotari kuko nari akaguru, sinari gushobora gutwara moto. Ubu mfite icyizere ko ninkira nzahita ntangira kwiga nkazaba umumotari, maze nkatunga urugo rwanjye.”
Iri shimwe arisangiye na Mukanyandwi Julienne, wavuze ko yari yarazengerejwe n’uburwayi bw’umuhogo, aho yari yaragerageje kwivuza mu bigo nderabuzima bine muri Nyaruguru ariko ntakire, ubu akaba ashima RDF ko yasoje ukwezi kwa Kamena 2026, anezerewe yaravuwe.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yagarutse ku gaciro k’umunsi wo kwibohora, kuko ugaragaza ukuzuka kw’igihugu, anerekana ko ibikorwa byo kubohora igihugu n’abagituye bigikomeje mu nguni zose z’ubuzima.
Ati ‘‘Uyu munsi ntusanzwe kuko ni bwo igihugu cyongeye kugarura ubuzima. Dushimiye ingabo zabikoze.’’
Yakomeje agaragaza ko ubutwari bw’izo ngabo butarangiriye ku rugamba rw’amasasu gusa ahubwo zakomeje gushishikazwa n’ubuzima bwiza bw’abaturage ari nayo mpamvu y’ibi bikorwa nk’ibi by’ubuvuzi.
Yagize ati “Biradushimisha nka Minisiteri y’Ubuzima, kuko bitworohereza akazi. Nko ku burwayi bw’amaso, umwaka ushize abasaga ibihumbi bitanu bahawe ubuvuzi buhambaye bw’amaso, none ubu nabwo abasaga ibihumbi bitatu baravuwe. Kurwara amaso ukongera kubona, byafatwaga nk’ibitangaza twumvaga muri bibiliya gusa; none byongeye gushoboka, iki nacyo ni igitangaza.’’
Minisitiri Dr. Nsanzimana, yakomoje asaba abaturage gufasha leta mu bikorwa byo kwibohora kuzuye barwanya inda zitifuzwa mu bangavu, inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge, amakimbirane mu miryango n’ibindi byose, kuko ari byo bikiboshye iterambere ry’imiryango.
Ibikorwa by’ingabo na polisi byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere byatangiye ku wa 9 Werurwe 2026, bikaba bisoje kandi hanubatswe ibiraro, inzu, amashuri, gutera ibiti, gukwirakwiza amazi meza, gutanga amatungo n’ibindi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!