00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 25 bahawe imirimo muri Green Gicumbi

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 15 February 2025 saa 07:10
Yasuwe :

Mu myaka irenga itanu ushyirwa mu bikorwa, umushinga wa Green Gicumbi umaze guha akazi abarenga ibihumbi 25 by’abatuye mu Karere ka Gicumbi.

Ni imibare yagarutsweho ku wa 13 Gashyantare 2025, ubwo hatangagwa impamyabushobozi kuri koperative zirenga 30 zigizwe n’abanyamuryango bagera kuri 780.

Bazihawe nyuma y’amahugurwa yo kunoza neza imishinga bakora yibanze ku kumenya imiyoborere myiza no gucunga umutungo bahawe.

Umushinga wa Green Gicumbi, ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund).

Mu ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga, hibandwa cyane ku kugabanya ibyago by’abaturage b’Akarere ka Gicumbi ku kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi bikorwa bigamije kurengera ibidukikije.

Wagiyeho nyuma ya raporo y’igihugu yakozwe muri 2018 yerekanye ko Akarere ka Gicumbi gafite ibyago biri hejuru mu kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe ndetse kakaba ku mwanya wa kabiri mu kugerwaho n’ingaruka zifitanye isano n’imihindagurikire y’ibihe.

Ntawizeruwe Jean Felix Aimable, ukora umwuga w’ubuvumvu, mu Murenge wa Rushaki, yavuze ko uyu mushinga wa Green Gicumbi wamufashije kumenya korora kijyambere bituma umusaruro wiyongera, ubu abasha kubona amafaranga yo kurihira abana ishuri bimworoheye, agaha n’abandi akazi.

Ati “Green Gicumbi itaraza twari tutaramenya ubumenyi mu korora neza inzuki cyangwa kumenya imicungire myiza ya koperative. Ngikora mu buryo bwa gakondo, umuzinga umwe nawukuragamo ibilo bitanu cyangwa icumi ariko ubu nkuramo ibilo 20 cyangwa 40.”

Mutuyimana Penina na we yavuze ko uyu mushinga wabakoreye amatarasi y’indinganire, avuga ko batarakorerwa amaterasi wasangaga kuri hegitari imwe nta n’agufuka kamwe k’ibishyimbo kaheraga, ibyahindutse cyane.

Yakomeje avuga ko Greeen Gicumbi yatumye babonamo akazi, bafunguza konti, batangira kumenya ubwizigame ubundi batangira kumenya kubitsa no kwaka inguzanyo ibafasha mu bikorwa kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko ibikorwa by’umushinga Green Gicumbi wakoze byivugira, ko umusaruro mu buhinzi n’ubworozi wiyongereye mu buryo bugaragara aho aka karere kaza ku mwanya wa mbere mu gihugu mu gutanga umukamo uhagije.

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yavuze ko intego nyamukuru ari ukubaka ubushobozi bw’abaturage ba Gicumbi kugira ngo bashobore guhangana n’imihandarukire y’ibihe.

Ati “Umuturage utizigamiye ntashobora guhangana n’imihandarukire y’ikirere, uyu munsi twibanze kuri koperative kugira ngo ahinge, yihaze mu biribwa, azigamire umuryango, anasagurire amasoko.”

Yasabye abaturage gukomeza gufata neza ibyagezweho bigakomeza kubyazwa umusaruro, kuko abahinzi n’abarozi bakunda kugirwaho ingaruka z’imihagurikire y’ibihe, basabwe guhora bari maso mu gukumira izi ngaruka n’ibizitera.

Umushinga wa Green Gicumbi ukorera ibikorwa byawo mu mirenge icyenda yegereye umupaka igize Akarere ka Gicumbi, ifite aho ihuriye n’icyogogo cy’Umugezi wa Muvumba, irimo uwa Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.

Green Gicumbi yatangijwe mu Ukuboza 2019, itangira ibikorwa muri Mutarama 2020. Wagenewe ingengo y’imari ingana na miliyari 32 Frw, ubu ukaba umaze kuyikoresha ku kigero kingana na 98% (angana na miliyari 30Frw).

Koperative zirenga 30 agizwe n'abagera kuri 780 zahawe impamyabushobozi, nyuma y'amahugurwa zahawe mu mezi umunani
Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yasabye abaturage gukomeza gufata neza ibyagezweho ndetse bagakomeza kubibyaza umusaruro
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yijeje abaturage gukomeza gukora ibishoboka, kugira ngo hubakwe ubudahangarwa mu guhangana n’ingaruka z’imihandagurikire y’ikirere
Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko ibikorwa bya Green Gicumbi byivugira, aho ubu Akarere ka Gicumbi kaza ku mwanya wa mbere mu gihugu mu gutanga umukamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .