00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 17 bamaze kugura inzu muri gahunda ya Gira Iwawe

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 25 July 2026 saa 09:34
Yasuwe :

Banki y’Igihugu y’Iterambere mu Rwanda (BRD) igaragaza ko abantu 17.845 ari bo bamaze kwitabira gahunda ya Gira Iwawe yatangijwe n’iyi banki ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire mu Rwanda (RHA).

Ibi byatangajwe n’Umukozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga wa Gira Iwawe muri BRD, Benitha Utuje, mu nama yateguwe na Copedu Plc, ihuriza hamwe abagore bakora ubucuruzi butandukanye barimo abasanzwe ari abakiliya bayo n’abitegura kuba bo.

Umushinga wa Gira Iwawe watangijwe mu gufasha abaturage b’amikoro make kugira inzu binyuze mu nguzanyo bahabwa n’ibigo by’imari.

Uyu mushinga watangijwe mu 2019 ku nkunga ya Banki y’Isi, u Rwanda rwashyize muri gahunda yo kubaka inzu zihendutse.

Gira Iwawe iri mu byiciro bibiri aho umuntu winjiza amafaranga ari munsi miliyoni 1,2 Frw ku kwezi yemerewe inguzanyo itarengeje miliyoni 40 Frw yo kugura inzu, yishyurwa ku nyungu ya 11% mu gihe cy’imyaka 20.

Umuntu winjiza hagati ya miliyoni 1,2 Frw na miliyoni 1,5 Frw yemerewe kugura inzu ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 40 Frw na miliyoni 60 Frw. We ahabwa inguzanyo ku nyungu ya 13%.

Utuje yasobanuye ko kuva uyu mushinga watangira mu 2019, kuri ubu abantu barenga ibihumbi 17 bamaze kwitabira iyi gahunda binyuze mu bigo by’imari n’amabanki bitandukanye bikorana na BRD.

Ati “Kuva mu 2019 kugeza ubu tumaze gutanga amafaranga agera kuri miliyari 144 Frw mu ma banki atandukanye kugira ngo bafashe abakiliya kubona inzu binyuze muri Gira Iwawe. Ni yo mpamvu abamaze kwiyandikisha muri iyi gahunda ari 17.845.”

Yagaragaje ko iyo nguzanyo yatanzwe mu bigo by’imari na banki bikorana na BRD muri iyi gahunda harimo Banki ya Kigali, Bank of Africa, Umwalimu Sacco, NCBA, BPR Rwanda, Copedu Plc ndetse n’izindi yihariye.

Yagaragaje ko iyo nguzanyo yatanzwe mu bigo by’imari na banki bikorana na BRD muri iyi gahunda birimo Banki ya Kigali, Bank of Africa, Umwalimu Sacco, NCBA, BPR Rwanda, Copedu n’izindi yihariye 81%.

Yakomeje avuga ko 84% by’ababonye inguzanyo muri Gira Iwawe binjiza amafaranga ari munsi y’ibihumbi 500 Frw ku kwezi ndetse ko muri bo abagera kuri 37% ari urubyiruko mu gihe 36% ari abagore.

U Rwanda rushaka kubaka inzu nibura 150.000 ngo rugere ku ntego yarwo yo kugira izigera kuri miliyoni 5,5 mu 2050. Guverinoma yagennye hegitari 1.100 mu gihugu hose zirimo hegitari 890 ziri muri Kigali zizashyirwaho inzu ziciriritse.

Inzu ziri mu mudugudu witwa Bwiza Riverside Estate ni zimwe mu zaguzwe cyane muri iyi gahunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages