Kuri uyu wa 28 Werurwe 2018 nibwo abigaga muri ULK-Gisenyi 276 bahawe impamyabumenyi z’Icyiciro cya Kabiri, 36 bahabwa iz’icya Gatatu naho 10 bigaga i Kigali bahabwa iz’icya Kabiri mu mashami arimo icungamutungo, ibaruramari n’ayandi.
Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr. Sekibibi Ezekiel, yabwiye abasoje amasomo ko bahawe ko bafite umukoro wo guhangana n’ibibazo bitandukanye Isi ifite.
Yagize ati “Isi ifite ibibazo byinshi birimo amakimbirane, ubushomeri, inzara n’ibindi. Ibyo ni umukoro muhawe mugiye gukoraho, ngo ibifatwa nk’ibidashoboka mubihindure ibishoboka […] Abantu bari hanze aha ni mwe bahanze amaso.”
Perezida wa ULK akaba ari nawe wayishinze, Prof. Dr Rwigamba Barinda, yagize ati “Ndagira ngo nshimire abanyeshuri muhawe impamyabumenyi uyu munsi, zigaragaza ubwitange, umuhate, ikinyabupfura n’imbaraga mwagize mwiga. Mwari mufite ibibazo bibabangamira mwiga birimo n’amikoro ariko mwabashije kubitsinda.”
Yakomeje ababwira ingingo zizabafasha mu gihe bazaba babonye akazi cyangwa mu buzima busanzwe zirimo kugira intego, kugira icyizere n’ibindi
Yagize ati “Nimuhabwa akazi ahantu muzashyirira mu bikorwa ariya mahame twabahaye, abakoresha bazabafata nk’abafite ubumenyi n’ubushobozi mu byo mwize babazamure mu ntera ariko nimutakabona, mutekereze uko muzikorera […] mugire ukwizera, nimukugira muzaba murwanyije ibitekerezo bibi, muzaba murwanyije ubwoba.”
Yakomeje abashishikariza kwihangira imirimo cyangwa bagakorera mu matsinda kuko bahunguranira ibitekerezo, bikabafasha kubona abafatanyabikorwa no kubasha gukorana n’ibigo by’imari nk’uburyo buhamye bwo kwihangira umurimo cyane cyane ku badafite igishoro.
Abanyeshuri b’abanyamahanga bize muri ULK - Gisenyi mu 2017/18 barenga 50% , iyi kaminuza ikavuga ko bigaragaza icyizere ifitiwe ku burezi itanga.
ULK iza ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) mu zitanga uburezi bufite ireme, ikaba iya mbere mu zigenga. Imaze guha impamyabumenyi abasaga ibihumbi 31.



















TANGA IGITEKEREZO