Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi yabwiye RNA ko abagera ku 1800 bazaturuka hanze y’u Rwanda bamaze kwemeza ko bazaza.
Yavuze ko harimo abayobozi ba za guverinoma, abaministiri bashinzwe ikoranabuhanga, abayobozi b’ibibigo n’abandi bose bafite aho bahuriye n’ikoranabuhanga.
Mbabazi yavuze ati “U Rwanda rwakwirakwije umuyobozro mugari wa internet uca mu butaka (Fibre optique) ubu uri hirya no hino mu turere, mu mashuri, mu mirenge hagamijwe guha internet yihuse izo nzego”
Perezida Kagame yahawe ibihembo bitandukanye ku murava we wo guteza imbere ikoranabuhanga, binyuze mu gukwirakwiza umuyoboro mugari wa fibre optique umaze kugera mu gihugu hose



















TANGA IGITEKEREZO