00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 1600 barangije amasomo muri Kaminuza ya Kigali

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 8 August 2025 saa 10:24
Yasuwe :

Ku nshuro ya cyenda Kaminuza ya Kigali yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bangana 1.654 barangije mu masomo yose atangwa n’iyi kaminuza mu byiciro bitatu bitandukanye.

Ni mu muhango wabaye ku wa 8 Kanama 2025, muri Intare Conference Arena, iherereye i Rusororo.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, abayobozi bo muri UoK, ababyeyi n’abandi.

Mu bagera ku 1653 barangije amasomo, harimo abarenga 260 basoje Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, 38 basoje mu Icyiciro cy’Isumbuye n’abarenga 1.340 basoje mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Abagabo ni 807 banga na 49% mu gihe abagore ari 846 bangana na 51%.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Dr. Carlos Fernando Sotz, yavuze ko aba banyeshuri barangije bagaragaje ubutwari, ubwitange n’udushya mu guhindura ibibazo mo ibisubizo.

Ati “Uyu munsi urihariye cyane kuko ugaragaza uko abanyeshuri basoje amasomo, imbogamizi zababereye inzira yo kugera ku ntsinzi, mugaragaza ubutwari, udushya mu bitekerezo n’ubwitange mu gukora neza.”

Yavuze ko UoK ikomeje kurangwa n’indangagaciro zirimo ubuhanga mu myigire, ubushakashatsi, guhanga udushya no guteza imbere umunyeshuri mu buryo bwuzuye.

Asaba abasoje amasomo kuba intumwa mu kugaragaza izo ndangagaciro n’ubumenyi bahabwa, baharanira gukemura ibibazo no guteza imbere aho batuye.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Nshuti Manasseh, yavuze ko mu 2013 UoK yatangiranye abanyeshuri 35 ariko ubu yakuze ku buryo ifite abanyeshuri barenga 8000 biga mu mashami atandukanye arimo irya Kigali n’iry’i Musanze.

Ati “Iri terambere ntabwo ryaje nk’impanuka. Ni umusaruro w’ingamba zihamye, ubufatanye ndetse no gukomeza gukomera ku ntego z’ibyo twiyemeje bishingiye ku gutanga uburezi bufite ireme, bugezweho ndetse butegura abanyeshuri kuzagira uruhare rukomeje mu iterambere ry’ejo hazaza.”

Prof. Manasseh Nshuti yagaragaje kandi ko uko gutera imbere kwa UoK kugaragaza uburyo irajwe ishinga no gutanga ubumenyi bugezweho bukenewe ku isoko ry’umurimo, abarimu b’abanyamwuga, gufasha abanyeshuri by’umwihariko no gukomeza ubufatanye n’abarangije muri iyi kaminuza bari mu nzego zitandukanye.

Ati “Banyeshuri ntabwo mukiri abanyeshuri ahubwo muri abayobozi batandukanye. Mwagaragaje umuhate n’imbaraga mu guhangana n’impinduka. Mufite ibirenze ubumenyi. Mufite ubuhanga mu nzego zitandukanye zabafasha kugira uruhare mu iterambere ry’ahazaza. Bihera ku guteza imbere ubuzima bwanyu, bigakomereza ku muryango, aho mutuye, igihugu n’Isi muri rusange. Muhorane umurava mu byo mwerekejemo.”

Philibert Afrika uyobora urwego ruyoboye UoK yabwiye abasoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza ko kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu bakwiye gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe na UoK, bushingiye ku bushakashatsi, ubusesenguzi n’ubundi bujyanye no gutekereza ibifitiye igihugu akamaro.

Ati “Mubeho mu buzima bwa kinyamwuga, murangwa n’ubunyangamugayo mwubahiriza amahame agenga umwuga mukazirikana ko iterambere ry’abaturage no kutabogama bigomba kuba ari byo bishingiraho mu byemezo mufata. Mukoreshe ubumenyi bwanyu mu guteza imbere sosiyete ndetse mukoreshe amahirwe yose muzabona mu kugaragaza izo ndangagaciro.”

Afrika kandi yahanuye abasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, abakangurira kongera kugaruka muri UoK mu gihe bashaka gukomeza amasomo yabo mu byiciro bikurikiyeho.

Ati “ Mu gihe mukomeje uru rugendo muzakenera ubumenyi bwisumbuyeho kugira ngo mugire uruhare mu gushaka ibisubizo birambye. Mu gihe mugiye mu myuga itandukanye muzibuke ko mwarerewe guhangana n’ibibazo mukabihinduramo ibisubizo byaba ibibateza imbere ubwanyu n’ababakikije.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yashimiye abarangije amasomo, abagaragariza ko imbogamizi bahura na zo mu byo bakora ari zo zizabafasha kubasha gukomeza gutsinda no mu myaka iri imbere, abasaba kurangwa n’ubushishozi.

Ati “Guhindura imbogamizi amahirwe ni igikorwa gifite agaciro gakomeye. Uburyo mwakemuye imbogamizi mwagiye muhura na zo mu masomo yanyu, bugaragaza ibyo mwagezeho n’uburyo bwo gutekereza kugira ngo mukomeze gutsinda mu myaka myinshi iri imbere.”

Abanyeshuri bose uko ari 1.653, basoje mu masomo atandukanye abarizwa mu mashami yose y’iyi kaminuza harimo ishami rya Kigali na Musanze.

Philibert Afrika uyobora urwego ruyoboye UoK yasabye abasoje amasomo gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere u Rwanda n'Isi muri Rusange
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa yasabye abarangije kurangwa n'ubushishozi mu byo bakora
Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Dr. Carlos Fernando Sotz, yavuze ko aba banyeshuri barangije bagaragaje ubutwari, ubwitange n’udushya mu guhindura ibibazo mo ibisubizo
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Nshuti Manasseh, yavuze ubu muri UoK bafite abanyeshuri barenga 8000 bavuye ku basaga 30 bari bafite mu myaka 12 ishize
Umuyobozi w'Ikirenga wa Kaminuza ya Kigali, Dr. Carlos Fernando Sotz, yashimiye abasoje amasomo bagaragaje ubutwari, ubwitange n’udushya mu guhindura ibibazo mo ibisubizo
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof. George, Kimathi,Prof George Kimathi yifurije ishya n'ihirwe abanyeshuri barenga 1600 basoje amasomo muri iyi kaminuza
Abanyeshuri bahize abandi bahawe ibihembo
Abanyeshuri basoje bari mu byiciro bitatu bitandukanye harimo n'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza
Abanyeshuri bose bahawe impamyabumenyi barenga 1.600
Hatazwe ibihembo bitandukanye
Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye
Ni ibirori byaranzwe no kwidagadura binyuze mu byino gakondo
Umuhango wo guha impamyabushobozi ubaye ku nshuro ya cyenda muri UoK

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages