00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 100 batsindiye ibihembo muri Youth Connekt, Art Connekt na Aguka Ideation Program

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 15 July 2026 saa 09:59
Yasuwe :

Aberenga 100 bo mu cyiciro cy’urubyiruko bahawe ibihembo mu marushanwa ya Youth Connekt, Arts Connekt na Aguka Program birimo amafaranga ari hagati y’arenga miliyoni 4 Frw na miliyoni 15 Frw kuri buri mushinga.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 14 Nyakanga 2026 aho urubyiruko rufite imishinga itandukanye mu gihugu rwatahanye ibihembo bizarufasha guteza imbere imishinga yabo.

Youth Connekt Awards ni amarushanwa areba ibyiciro bitandukanye birimo ICT, ubuhinzi (AgriConnekt), Inganda (Manufacturing), n’Ibindi bikorwa bya serivisi n’ibindi byiciro byihariye birimo icy’abafite ubumuga n’icy’abagore.

Arts Connekt yo ireba ubugeni mu muziki n’imbyino (Performing Arts), Ubugeni Mberajisho (Visual Arts), n’Ubuvanganzo.

Ni mu gihe AGUKA Ideation Entrepreneurship Programme yagenewe ba rwiyemezamirimo bafite ibitekerezo ndetse n’imishinga itarengeje umwaka ikora, igamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite imyaka 18-30, bahabwa ubufasha bw’ingenzi buzabafasha guhindura ibitekerezo byabo mo imishinga ihamye.

Amarushanwa ya Aguka Ideation Program y’uyu mwaka hari hiyandikishije abantu 3.500, amajonjora asiga bageze ku 1.324, aho bahawe amahugurwa yasize hasigaye imishinga 200 muri yo ariyo yavuyemo 100 ihabwa igihembo cya 3000$ (arenga miliyoni 4,3 Frw).

Ni mu gihe muri Youth Connekt na Art connekt hiyandikishije 3.295, bavuyemo 905 bahatana ku rwego rw’akarere, 270 batsinda ku rwego rw’Akarere aho bahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Abo 270 nibo bakomeje guhatana ku rwego rw’igihugu aho babanje guhugurwa ku buryo banoza imishinga yabo no kuyiteza imbere, habona kuvamo abatsinze ku rwego rw’igihugu aho bahembwe amafaranga ari hagati ya 5 Frw na miliyoni 15 Frw.

Mu cyiciro cy’abagore hahembwe Habiyaremye Elina, ukora ibikoresho byo mu nzu bikoze mu mbaho, aho yatsindiye Miliyoni 5 Frw.

Mu cyiciro cy’abafite ubumuga hatsinze Ibyishaka Ruth washinze koperative ifasha abagore bafite ubumuga bwo kutumva, aho biga imyuga irimo kuboha, kudoda, n’ibindi. Yatsindiye miliyoni 5 Frw.

Iradukunda Axxicela, ufite ikigo gikora ibitabo by’abana, yatsindiye miliyoni 12 Frw, Niyogisubizo Elisa ufite Art Gallery atsindira miliyoni 8 Frw, Niyonzima Aaron, ukorera ubuhinzi muri greenhouses, atsindira miliyoni 10 Frw.

Ni mu gihe Irumva Oppurtun ufite umushinga wo gukoresha AI n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bifasha umunyeshuri kwiga Chemistry atagiye muri laboratwari yahawe miliyoni 8 Frw. Tuyishime David ufite ikigo gikora ndetse kigakanika ibikoresho byo mu buhinzi yatsindiye miliyoni 12 Frw.

Abatsindiye ibihembo bikuru barimo Rumaga wa Nsekanabo, ufite umushinga ufasha urubyiruko guteza imbere impano zabo cyane cyane abahanzi, aho yatsindiye miliyoni 15 Frw, na Nsengiyumva Elie, ufite ikigo gitoza abana bari hagati y’imyaka 5 na 17 gukina Basketball na we watsindiye miliyoni 15 Frw.

Nsengiyumva Elie yagaragaje ko iki kigo yagishinze nyuma yo gutoza abana b’imiryango y’abakozi bakora mu ruganda rw’icyayi rwa Pfunda, agishinga agamije gushakira abo bana ibikoresho nkenerwa nk’imipira, imyenda yo gukinana n’ibindi.

Ati “Njye natangiye gutoza ntoza barumuna banjye batanu kuko iwacu turi umunani, Covid-19 ijya kurangira mfite ikipe yose. Irangiye nagiye kwiga muri kaminuza ariko murumuna wanjye ampamagara ambwira ko bafite amarushanwa kandi adashaka ko impano ye ipfa ubusa, nibwo nahamagaye ku kigo mbasaba gutoza ikipe y’ikigo ku buntu icyo gihe duhita dutwara igikombe cy’igihugu mu mashuri abanza.”

Agaragaza ko intego ye ari ukugira ikipe ihagararira igihugu kandi amafaranga yatsindiye azabimufashamo.

Minisitiri w’Uburubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye abatsinze kutirara ahubwo bagakomeza gukora cyane kugira ngo imishinga yabo izahe urubyiruko rwinshi amahirwe yo kubona imirimo.

Ati “Tuba twagerageje kubereka ko ibitekerezo byanyu bishoboka kandi mukwiye kubitangira atari kuvuga ngo nzabikora. Nk’abantu bahembwe muri Aguka bazanye igitekerezo gusa none batahanye amafaranga. Mugende mushyire ibitekerezo byanyu mu bikorwa ku buryo mubera abandi urugero.”

AGUKA yatangijwe muri Gicurasi 2023, ikazamara imyaka ine. Igamije kongerera ubushobozi urubyiruko 1600 no gutera inkunga imishinga 400, ni mu gihe 50% bazaba ari urubyiruko rw’igitsina gore.

Enock Uwizeye uzwi nka ‘Kagarara’ ari mubafashije gutanga ibihembo ku watsinze mu cyiciro cy'abafite ubumuga
Nsengiyumva Elie yatsindiye miliyoni 15 Frw abikesha umushinga we wo gutoza abana gukina basketball
Rumaga yatsindiye igihembo cya miliyono 15 Frw
Minisitiri w’Uburubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko rwatsindiye ibihembo kutirara
Urubyiruko rutandukanye rwatsindiye ibihembo muri Youth Connekt na Arts connekt 2025
Urubyiruko 100 rwahawe 3000$ mu marushanywa ya AGUKA Ideation Entrepreneurship Programme

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages