Kuri uyu wa 29 Kamena 2019 nibwo Wellspring Academy iherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya kane, ku banyeshuri baharangije.
Umuyobozi wa Wellspring Academy, Rudakemwa Stephen, yashimiye abagize uruhare kugira ngo ibirori byo gutanga izo mpamyabumenyi bigerweho barimo abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi babo.
Yavuze ko umwaka w’amashuri wa 2018/19 wabayemo byinshi byiza ariko bagize n’ibyago, umwe banyeshuri wagombye kuba ari mu barangije ariko akaba yari yakomereje amasomo mu mahanga, yitabye Imana mu kwezi gushize. Yamusabiye iruhuko ridashira.
Yakomeje agira ati “Aba banyeshuri bari bihariye mu mico, bari bafite intego, bafite icyo baharanira, bakoreraga hamwe.”
Rudakemwa yavuze ko yizeye ko bagiye gukomereza mu mashuri makuru na kaminuza, abazabona akazi k’igihe gito batangire kubona amafaranga, nibarangiza kwiga babone imirimo myiza.
Ati “Amasengesho n’ibyifuzo byanjye ni uko muzakomeza kuba abo muri bo, twiteze ko muzakomeza guharanira gukorana umwete ariko ikirenze ibyo mugakomeza gukunda Imana.”
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Gakuba Jeanne d’Arc, yavuze ko imbaraga n’umuhate abanyeshuri bagize mu kwiga kwabo aribyo bizatuma bagera ku ntego yabo n’icyerekezo cyo kuzavamo abaturage beza babereye igihugu.
Ati “Mwagize amahirwe akomeye mubona ubumenyi bw’ibanze mukuye ku babyeyi, aho muba, mu baturanyi, ku gihugu no ku kigo cy’abihaye Imana. Mu gihe kiri imbere nimubukoresha neza ni ubumenyi n’indangagaciro bizabafasha kugera ku ntego no kugaragaza itandukaniro ku mibereho y’abandi.”
Senateri Gakuba yabibukije ko ibyo bakora byose bazajya bazirikana gushimira Imana ibagenda hafi mu rugendo rwabo n’uruhare ababyeyi babo, abarezi na Wellspring Academy bagize ngo basoze ayisumbuye.
Ati “Mujye mwibuka ko byinshi ababyeyi banyu bakoze kugira ngo mwige, mugire indangagaciro atari iby’ubusa, ni ukugira ngo muzavemo abaturage beza bareberera iki gihugu, bagira uruhare ku iterambere ryacyo ariko nanone bakaba bamwe mu bayobozi, abikorera, abakozi b’urwego rw’uburezi n’ubuvuzi bacyo.”
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi bashimiye abagize uruhare ngo bahabwe ubumenyi nk’uko Manzi Joshua wigaga Amateka, Ubukungu n’Icyongereza yabitangaje.
Ati “Wellspring Academy yambereye nk’umubyeyi, ndashima n’ababyeyi banjye bantangiraga amafaranga y’ishuri kandi umugambi wanjye ni ukuzajya kwiga muri Canada, nkagura inzozi zanjye zizamfasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.”
Wellspring Academy yatangijwe mu 2007 n’abakirisitu bo mu Itorero Christian Life Assembly na Wellspring Foundation hagamijwe gutoza abanyeshuri indangagaciro za gikirisitu no komora imitima y’Abanyarwanda yakomerekejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kugeza ubu iri shuri rimaze guha impamyabumenyi abanyeshuri 166, bamwe muri bo bakomereje amasomo muri Kaminuza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, mu gihe abandi biga mu Rwanda.
Amafoto: Niyonzima Moïse



















TANGA IGITEKEREZO