00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarangije ayisumbuye bijujutira ko REB itinda kubaha impamyabumenyi bikababuza amahirwe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 2 April 2018 saa 10:35
Yasuwe :

Abanyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bavuga ko batinda guhabwa impamyabumenyi n’Ikigo cy’igihugu gishizwe uburezi (REB) bikabagiraho ingaruka zikomeye zirimo kubura amahirwe yo kujya kwiga mu mahanga.

Kuri ubu bitwara igihe kigera ku myaka itatu kugira ngo REB ishyikirize abarangije amashuri yisumbuye impamyabumenyi zabo, izo ikaba izikoresha mu Budage cyangwa muri Suède.

Abanyeshuri baganiriye na The East African bavuze ko kuba REB itinda kubaha impamyabumenyi bibagiraho ingaruka.

Urujeni Angela warangije kwiga mu 2015 yagize ati “Nasabye kwiga muri kaminuza yo mu Burayi, barananyemerera nyuma yo gutsinda ikizamini cyo kuvuga. Gusa naje kubura amahirwe kubera nabuze impamyabumenyi.”

Umuyobozi wa REB, Dr Irénée Ndayambaje, yavuze ko hari gushakwa uburyo igihe abarangije bamara bazitegereje cyagabanuka nibura kikaba umwaka umwe.

Yagize ati “Kuri ubu, umunyeshuri wese ushaka kwiga mu mahanga ahabwa icyangombwa gisimbura impamyabumenyi y’umwimerere. Uburyo bw’ikoranabuhanga bwacu bubasha guhuza neza nimero umunyeshuri yakoreyeho n’imyirondoro ye. Nta yandi mahitamo dufite ariko gukoresha impamyabumenyi mu mahanga bidutwara igihe kirekire kandi tubikora mu rwego rwo kwirinda abazigana.”

Umuyobozi wa REB yanavuze ko ikindi gishoboka ni uko igihugu cyakorohereza ibigo bizikora bikaza gukorera mu Rwanda.

Umuyobozi wa REB, Dr Irénée Ndayambaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages