00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bakoze isuku rusange i Cabo Delgado

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 September 2026 saa 08:14
Yasuwe :

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa i Cabo Delgado muri Mozambique, ku wa 22 Nzeri 2026, zifatanyije n’abaturage ba Palma mu gikorwa ngarukamwaka cy’isuku rusange, hagamijwe guteza imbere isuku n’isukura ry’ibidukikije ndetse no gukomeza ubufatanye n’abaturage bo muri ako gace.

Iki gikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Palma, kibera ku Ishuri ryisumbuye rya Palma mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka w’Isuku. Cyahuje abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri ako gace.

Mu bikorwa byakozwe, abari bitabiriye iki gikorwa bakoranye isuku hirya no hino, hagamijwe kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Uretse ibikorwa by’isuku, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zanatanze inkunga ku Ishuri ryisumbuye rya Palma, zirishyikiriza ibitabo ndetse n’ibikoresho by’imikino. Iyi nkunga igamije gufasha abanyeshuri mu myigire yabo no kubatera imbaraga mu bikorwa by’imikino.

Umuyobozi w’Akarere ka Palma, João Agostinho Buchili, yashimiye iki gikorwa, agaragaza ko ibikorwa byo guteza imbere isuku n’isukura bifite uruhare mu gukumira indwara no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Yashimiye kandi Inzego z’umutekano z’u Rwanda ku nkunga zikomeje gutanga ku baturage bo muri ako gace ndetse n’umusanzu wazo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano.

Iki gikorwa cyabaye mu gihe Inzego z’umutekano z’u Rwanda zikomeje ibikorwa by’ubufatanye n’abaturage bo muri Cabo Delgado, aho usibye inshingano z’umutekano, zinagira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.

Abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bakoze isuku rusange i Cabo Delgado
Iki gikorwa cyahuje abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa batandukanye
Uretse ibikorwa by’isuku, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zanatanze inkunga ku Ishuri ryisumbuye rya Palma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages