Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye na Carabinieri yo mu gihugu cy’u Butaliyani. Yitabiriwe n’abagera kuri 25, barimo abapolisi 20 na batanu bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF).
Aya mahugurwa yari amaze ukwezi kumwe abera mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Bahawe amasomo atandukanye arimo; ajyanye no gutwara amapikipiki yifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda, gutabara vuba ahabaye impanuka, kugendera ku muvundo, guhagarara bitunguranye no guherekeza abanyacyubahiro hifashishijwe ayo mapikipiki.
Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, Jeanne Chantal, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi kugira ngo ibashe gushyira mu bikorwa no gusohoza inshinganano zayo.
Ati “Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi kugira ngo ibashe kuzuza inshingano zayo kandi bikozwe kinyamwuga. Kugira ngo tubigereho, bisaba amahugurwa nk’aya n’andi yihariye ashimangira ubunyamwuga mu mikorere y’akazi. Ubumenyi n’ubuhanga mwungutse buzatanga umusaruro witezwe igihe muzaba mwabukoresheje uko bikwiye, Polisi y’u Rwanda ibitezeho kongerera agaciro ibisanzwe bikorwa mu rwego rwo kurushaho kuzuza neza inshingano zayo.”
DIGP Ujeneza yavuze ko iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rifunguye kandi ryakira n’abashoramari b’abanyamahanga, abayobozi n’abanyacyubahiro baza gusura igihugu, byatumye akazi ka Polisi ko gucunga umutekano wo mu muhanda kiyongera n’inshingano zo guherekeza abo bashyitsi, kandi nabyo ari ingenzi mu rwego rw’imikorere igendanye n’igihe.
Ati “Kugira ngo ibyo byose bigende neza, moto zigira uruhare runini mu kurinda umutekano wo mu muhanda no gukemura cyangwa guhangana n’ibibazo by’umutekano biterwa n’umuvuduko, zigira ubushobozi bwo gukora ingendo no kunyura mu mihanda irimo umuvundo bityo abapolisi bakabasha gukorana ingoga no mu bihe bidasanzwe.”
Yakomeje avuga ko “Kongera ibisabwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda no kugira moto nshya zifashishwa byatumye habaho icyuho mu bumenyi; hakenerwa kongera umubare w’abapolisi bashoboye kuzikoresha neza.”
DIGP Ujeneza yashimiye imikoranire myiza iri hagati ya Carabinieri y’u Butaliyani na Polisi y’u Rwanda, ashimira abarimu batanze amahugurwa n’umuhate abitabiriye amahugurwa bagaragaje ubwo bigaga gutwara moto zizafashwa mu gucunga umutekano.
Umuyobozi w’ishuri rya Polisi (PTS), CP Robert Niyonshuti yahamije ko abanyeshuri basoje amahugurwa bize neza kandi bifitiye icyizere cyo kuzakora akazi kose bazahabwa kajyanye n’ibyo bize.
Yibukije abasoje amahugurwa ko mu byo bazakora byose bagomba guhora barangwa n’imyitwarire myiza kuko ari yo shingiro rya byose mu gusohoza inshingano bazahabwa.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!