Abapolisi b’u Rwanda bapimwe COVID-19, bashishikarizwa kurushaho kwirinda (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nyakanga 2020 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba Minisiteri y’ubuzima bahuguye abapolisi bakorera ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, mu gikorwa cyahujwe no kubapima iyi ndwara, kuri uyu wa Kane.

Amahugurwa yibanze ku kugaragaza uko icyorezo cya COVID-19 cyandura n’uko cyakwirindwa, uburyo umuntu yitwara yirinda igihe agiye ahantu hagaragaye umurwayi wa COVID-19 ndetse n’uko bavanga imiti ndetse bakayitera ahantu hagaragaye icyorezo cya COVID-19.

Amahugurwa yatanzwe na Mukamunana Alphonsine, umukozi wa Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije, ariko muri ibi bihe bya COVID-19 ashinzwe kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo. Ni amahugurwa yatanze afatanyije na mugenzi we witwa Mukashema Christine.

Mukamunana yavuze ko Minisiteri y’ubuzima yahisemo guhugura abapolisi kubera ko ari urwego rurimo gufatanya cyane n’inzego z’ubuzima mu kurwanya COVID-19, bityo nabo bakaba bagomba kugira ubumenyi bwimbitse mu kwirinda iki cyorezo.

Yagize ati “Abapolisi bitewe n’akazi kenshi bagira gatandukanye kandi kabasaba guhura cyane n’abaturage, ni urwego rufite ibyago byinshi byo kwandura. Dufatanyije n’abayobozi bacu nibwo basanze Polisi nayo ikwiye kugira ubumenyi cyane cyane mu bijyanye no kwirinda.”

Mukamunana yakomeje avuga ko abapolisi bahuguwe ku bintu by’ingenzi bagomba kuba bazi birimo ubumenyi bwimbitse ku mavu n’amavuko y’icyorezo cya COVID-19, uko cyandura, ibimenyetso byacyo n’uko kirindwa.

Ati “Twifashishije ibikoresho mfashanyigisho twerekanye uko umuntu yambara agapfukamunwa, uko bakaraba mu ntoki, guhana intera hagati y’umuntu n’undi n’uko abantu bambara imyambaro y’ubwirinzi n’uko bayiyambura.”

Abarimo guhugurwa beretswe amoko y’imyambaro y’ubwirinzi uko ari ibiri, uwo bambara bagiye ahantu hari umurwayi kugira ngo bizere ko bataza kwandura ndetse n’umwambaro w’ubwirinzi igihe bagiye ahantu hateye impungenge cyane ko hagomba kuba haranduye.

Beretswe uko iyo myambaro yambarwa n’uko bayiyambura ku buryo bitabaviramo kwandura icyorezo. Usibye uburyo bw’imyambarire, baneretswe uko bavanga imiti y’ubutabire ikoreshwa batera ahantu hagaragaye icyorezo cya COVID-19, iyo miti ikaba yica virusi.

Mukamunana yagize ati “Iyo miti irimo amoko abiri, hari ukoreshwa mu kwica virusi ufite ibipimo bya 0,5 ukoreshwa mu kwica virusi zagiye ku nzu, imodoka n’ibindi bikoresho. Hari n’undi wa 0,05 ukoreshwa mu mirimo itandukanye nko gukaraba intoki, gufura imyenda y’umuntu wanduye COVID-19.”

Ibi bikorwa byose byakorwaga abapolisi berekwa uko bikoreshwa hifashishijwe ibikoresho mfashanyigigisho.

Mukamunana avuga ko amahugurwa baje guha abapolisi atari impfabusa, kuko muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 inzego z’ubuzima zikorana cyane n’abapolisi, bityo bikaba bizabafasha igihe bari mu kazi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera aya mahugurwa ya Minisiteri y’ubuzima ari ingenzi kuko umunsi ku wundi abapolisi baba bari mu bikorwa bibahuza n’abaturage cyane.

Yagize ati “Mu kazi kacu ka buri munsi duhora mu bikorwa biduhuza n’abaturage, tugenzura ko bubahiriza amabwiriza Leta itanga yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ndetse tunakora ibikorwa byo gucunga umutekano w’abaturage. Polisi nk’urwego rwohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro ni ngombwa ko bagira ubumenyi buhagije kuri iki cyorezo, bityo bizanabafashe igihe bagiye gusimbura bagenzi babo mu butumwa hanze y’u Rwanda.”

Iki gikorwa cyo guhugura abapolisi kirimo kubera rimwe n’igikorwa cyo gupima abapolisi icyorezo cya COVID-19.

Beretswe uko imodoka ziterwa umuti
Uretse guhabwa ubumenyi kuri COVID-19, abapolisi banapimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .