Saa 11h35 nibwo aba bapolisi bayobowe na ACP Emmanuel Karasi bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, batwawe n’indege ya RwandAir.
ACP Karasi yavuze ko mu kazi bakoraga harimo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu ariko cyane cyane uw’impunzi.
Ati "Ariko kubera ko hari ikibazo kiba cyarabaye mu gihugu, mwibanda ku mpunzi kuko nizo ziba zifite ikibazo gikomeye cyane ariko bitavuze ko n’abandi tutabacungira umutekano."
"Muri uko kurinda abaturage harimo ibikorwa bitandukanye nko kurinda inkambi batuyemo, gucunga umutekano no kurinda abakozi ba Loni, kugira ngo akazi kagende neza."
Yavuze ko banagiraga unwanya wo gucunga umutekano mu murwa mukuru Juba, bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano w’iki gihugu.
Yavuze ko we na bagenzi be bishimiye ko akazi batumwe bagakoze uko bikwiye kandi bakagaruka amahoro.
Mu bindi bikorwa bakoze bikomeye yavuzemo gucungira umutekano abanyeshuri barenga ibihumbi 14 bari mu bizamini bya Leta muri Sudani y’Epfo.
Ati "Urumva kiba ari igikorwa gikomeye, kugira ngo ubakure mu nkambi ubatware mu bice bavuyemo bahunze."
Umwe mu bapolisi bagize iri tsinda, CIP Niyonsaba Valens, yavuze ko “akazi kagenze neza, gihamya ni uko n’abo twatwakoreye bagize igihe cyo kudushima, batubwira ko ibyo twakoze n’abanyarwanda nta bandi bantu barabasha kubigeraho haba mu myitwarire cyangwa kubahiriza akazi nk’uko twabisabwaga."
Mugenzi we CIP Bampire Liberata yavuze ko yavuze ko bishimiye kuba bongeye kugaruka mu Rwanda kandi ubutumwa bagiyemo babukoze neza.
Ati "Turanezerewe, akazi katujyanye kari kenshi, twagakoraga amasaha yose, iminsi yose ntawo kuruhuka, ariko turangije neza inshingano zose twarazitunganyije."
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera uri mu bayobozi bakuru ba Polisi bagiye kwakira abasoje ubutumwa, yabashimiye akazi n’ubwitange bagaragaje ubwo bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.
Aba bapolisi basimburanye n’abandi 160 bagiyeyo mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Mata nabo bazamarayo umwaka.
U Rwanda ni igihugu cya kabiri mu kugira abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro, by’umwihariko ku mwanya wa mbere mu kugira abapolisikazi benshi. Rufite abapolisi barenga 1000 mu butumwa bw’amahoro muri Sudani, Haiti, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centre Afrika.



















TANGA IGITEKEREZO