00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri bo muri UNILAK bacyeje abavuye ku rugerero bo ku Muyumbu

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 1 February 2016 saa 11:17
Yasuwe :

Komite y’ubuyobozi bw’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali y’Abarayiki b’Abadivantiste, UNILAK, bwageneye impano ingabo zavuye ku rugerero zatujwe na Leta mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.

Mu rwego rwo gushimira ingabo zavuye ku rugerero akazi zakoze zigira uruhare mu kubohora igihugu, ubuyobozi bwa komite y’abanyeshuri bo muri UNILAK, Kuwa 31 Mutarama 2016, bwashyikirije impano izo ngabo zibumbiye muri koperative yitwa COPAMU.

Izo mpano zirimo imashini izafasha abo muri iyo koperative kudoda, imipira ikozwe mu budodo, dore ko abanyamuryango bayo bigishijwe umwuga w’ubudozi.

Umuyobozi wa komite y’abo banyeshuri, Claude Umurage Ndahiro, yavuze ko impamvu bahisemo guha ubufasha izo ngabo zavuye ku rugerero ari uko zagize uruhare mu kubohora igihugu bityo bakaba babasha kwiga, ndetse no guteza imbere igihugu.

Ati “Iyo dusubije amaso inyuma duha agaciro ibyo mwakoze. Ubutwari bwanyu ndetse n’ubw’inshuti zanyu zitakiriho tubuha agaciro, kandi n’Imana yo mu Ijuru irabugaha. Mukomeze mube intwari nk’uko mwazibaye!”

Yakomeje agira ati “Mwagize uruhare mu kobohora igihugu, none turi kwiga mu gihugu gitemba amata n’ubuki. Mbere kwitwa Umunyarwanda byari igisebo, ariko ubu n’abanyamahanga baraharanira kwitwa Abayarwanda.”

Ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero mu Ntara y’Iburasirazuba, Robert Musifiwa, yashimiye ubuyobozi bw’abanyeshuri ba UNILAK kuba bahaye ubufasha abavuye ku rugerero bo mu Murenge wa Muyumbu, kubera ko ngo bunganiye igihugu, kandi banazirikana akazi keza zakoze.

Umuyobozi wa COPAMU, Vedaste Mudidi, na we yashimiye aba banyeshuri agira ati “Aba ni abana bacu, ni zo ntwari z’ejo hazaza, turabashimiye nk’ababyeyi banyu kuko mukomeje kutuzirikana”.

Umwe mu bavuye ku rugerero, John Murigande, yagiriye inama abo banyeshuri yo kuba inyangamugayo, bityo bikazabafasha kuba intwari.

Yagize ati “Intwari zibaho zigatabaruka, izindi zikavuka. Ariko icyo nabasaba ni ukuba inyangamugayo[… ]Biradushimisha kubona igihugu twarwaniye gitekanye, abana bagikuriyemo bakajya mu mashuri bagatera imbere[…. ]Muzabe intwari!”

Buri mwaka, tariki ya 01 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’Intwari uba ufite insanganyamatsiko zitandukanye zigaruka ku mateka y’u Rwanda, ndetse no gushishikariza Abanyarwanda b’ingeri zose kugira umuco w’ubutwari; insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti ‘Duharanire ubutwari, Twubaka ejo hazaza’.

Ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero mu Ntara y’Iburasirazuba, Robert Musifiwa
Umuyobozi wa komite y’abo banyeshuri, Claude Umurage Ndahiro
Uhereye ibumoso hari umyobozi w'abanyeshuri muri UNILAK, Claude Ndahiro; umuyobozi wa COPAMU, Vedaste Mudidi; n'ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero mu Ntara y’u Burasirazuba, Robert Musifiwa
Bamwe mu bavuye ku rugerero bo mu Murenge wa Muyumbu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages