00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri bifuza gukomereza amasomo hanze bagiye guhuzwa n’abayobozi b’ibigo by’amashuri

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 13 March 2025 saa 04:34
Yasuwe :

Ikigo cya N&B Study Abroad hamwe n’ikigo cy’Abanyamerika TIBSO bigiye guhuza abanyeshuri bashaka gukomereza amasomo yabo hanze y’u Rwanda n’abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye nta kiguzi.

Ni igikorwa ngarukamwaka giteganyijwe kubera i Kigali muri Grazia Hotel, ku wa 4 Mata 2025, saa tanu n’igice z’igitondo. Abanyeshuri bifuza aya mahirwe n’ababyeyi bashaka kujyana n’abana babo bazinjira ku buntu.

N&B Study Abroad ni ikigo gifasha kikanahuza abanyeshuri n’amashuri yo hanze y’u Rwanda arimo ayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, n’ibihugu by’i Burayi n’ahandi.

Abanyeshuri bashaka kwiga mu byiciro bitandukanye bazahuzwa n’abahagarariye ibigo na za kaminuza bitandukanye, ndetse umunyeshuri witwaje ibyangombwa byuzuye azaba afite amahirwe yo guhabwa ishuri nta kiguzi.

Ubuyobozi bwa N&B Study Abroad buvuga ko bwifuza kubona abanyeshuri baherekejwe n’ababyeyi babo bityo bikazabafasha kuganira neza n’abayobozi b’ibigo, bagasubizwa n’ibibazo bibaza kandi bagahitamo neza aho bakohereza abana babo.

N&B Study Abroad ifasha abanyeshuri kubona ibyangombwa birimo na VISA nta kiguzi mu gihe bamaze kwiyandikisha, mbere yo kujya kwiga itanga amahugurwa, igafasha umuntu kumenyera ubuzima azaba agiyemo n’ibyo azaba agiye kwiga.

Abanyeshuri bifuza kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazahabwa buruse izabafasha kwishyura amafaranga y’ishuri angana na 40%, na ho Canada ibishyurira 70% ya buruse, bakazishyura nyuma. Hari n’amahirwe ku bazarangiriza amashuri yisumbuye muri ibi bihugu arimo kwiga kaminuza ku buntu.

N&B Study Abroad ikorera i Remera ku Gisimenti. Ifite ubunararibonye mu gushakira abanyeshuri ibigo byiza bakomerezamo amasomo, kuko uyu mwaka ari inshuro ya karindwi bakora iki gikorwa.

Iki kigo gifasha abanyeshuri bo mu byiciro byose yaba abashaka gukomeza amashuri yisumbuye ndetse n’ibyiciro byose bya kaminuza kuva ku cyiciro cya mbere cya Kaminuza kugeza ku mpamyabushobozi y’ikirenga izwi nka PhD.

Ukeneye andi makuru yisumbuye ya N&B Study Abroad wahamagara kuri +250738609518, cyangwa ukabandikira [email protected]

Abanyeshuri bafashwa kubona ibyangombwa bitandukanye
Abazarangiriza amasomo muri Amerika bazaba bafite amahirwe yo kwiga kaminuza ku buntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .