REB yatangarije IGIHE ko uyu mwaka, abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza amashuri abanza bangana na 237 181 barimo abakobwa 130 787, icyiciro rusange ari 98 268, barimo abakobwa 53 618 naho mu cyiriro cya Kabiri ari 44 037 biyongeraho abakandida bigenga 716.
Ni mu gihe umwaka ushize wa 2016, abanyeshuri bakoze ibizamini mu cyiciro cya Kabiri (A’Level), ari 41 719. Bari bagabanutseho 968 ugereranyije n’umwaka wawubanjirije.
Abahungu bari bagabanutseho 2.8%, abakobwa bagabanukaho 1.5%, mu cyiciro rusange (Tronc Commun) abakoze ibizamini bya Leta mu 2016 bari 91 492, bari biyongereyeho 5116 bangana na 6% ugereranyije n’umwaka wari wabanje naho mu mashuri abanza mu 2016, bari 194 679 bari biyongereyeho 5116 bangana na 6%.
Iyi mibare igaragaza ko uyu mwaka, umubare w’abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza icyiciro rusange wiyongereyeho 6776, abasoza icyiriro cya Kabiri (A’Level), wiyongeraho 2318 naho mu mashuri abanza hiyongereyeho 42 502.
Impamvu z’ubwiyongere bw’abanyeshuri ziratandukanye ariko iza ku isonga ni gahunda y’uburezi kuri bose, aho Minisiteri y’uburezi ivuga ko ikigereranyo cy’ubwiyongere bw’abanyeshuri batangira ishuri, kugeza ubu kiri kuri 1%, bisaba ko hashyirwaho ingamba zo kongera ibyumba by’amashuri ndetse n’abarimu kugira ngo bigendere ku muvuduko umwe.
Imibare igaragaza kandi ko abana basaga 90% bafite imyaka yo kwiga biga ariko Leta ikaba inashishikajwe no kongera ireme ry’uburezi butangwa mu mashuri nabyo bijyana n’umubare w’abanyeshuri ntarengwa bagomba kuba bari mu cyumba.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibizamini muri REB, Mazimpaka Désiré, yabwiye IGIHE ko hataramenyekana umubare ntakuka w’abatazakora ariko ko abayobozi b’ibigo banditse amabaruwa agaragaza ko bahari.
Yagize ati “Dufite inyandiko nyinshi amashuri yatwandikiye avuga ko bamwe batazakora kubera ko ababyeyi babo bimukiye mu mahanga, umwana yararwaye, baramwirukanye. Impamvu nyinshi, harimo n’abapfuye nka batandatu.”
Yakomeje avuga ko hagikusanywa neza amakuru bitaramenyekana umubare nyakuri w’abanyeshuri batazakora ibizamini uretse abapfuye bamenyekanye.
Biteganyijwe ko ibizamini bizakorwa hagati ya 13 na 15 Ugushyingo 2017 ku biga mu mashuri abanza na 21 Ugushyingo kugera kuwa 01 Ukuboza 2017 ku biga mu yisumbuye.



















TANGA IGITEKEREZO