Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye ku wa Kabiri tariki 7-9 Nyakanga 2026 mu gihugu hose.
Ku rwego rw’Igihugu byatangirijwe mu Mujyi wa Kigali ku Ishuri ribanza rya Remera Catholique, gitangijwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph.
Ni ikigo kiri gukoreraho abanyeshuri 553 barimo abasanzwe bahiga n’abandi bo ku bigo bine bituranye na cyo.
Gusa mu gihugu hose muri rusange ibizamini birimo gukorwa n’abanyeshuri 277.452. Barimo abarenga 900 bafite ubumuga bakora ibizamini biteguye ukwabyo mu buryo buhuje n’imiterere y’ubumuga bafite.
Minisitiri Nsengimana ubwo yatangizaga ibyo bizamini ku mugaragaro yifurije abo banyeshuri amahirwe masa mu kubitsinda kuko babyiteguye bihagije, icyakora abasaba kubikorana umutuzo.
Gusa yakebuye abarimu muri rusange ashingiye ku bagiye bagaragaza ubunyangamugayo buke bwo gukopeza abanyeshuri, ababwira ko uretse kuba binyuranye n’ubupfura ari n’icyaha gihanwa n’amategeko.
Ati “Icyo twasaba abarimu ni uko bitemewe kandi aho bazaboneka bazahanwa. Si benshi babikora ariko dushaka kubabwira ko utekereza ko yabikora ntakurikiranwe yaba yibeshya kuko ni nko kurenga ku yandi mategeko yose na we yakurikiranwa.”
Kimwe mu byihariye mu ikorwa ry’ibyo bizamini uyu mwaka ni umubare w’ababikora wiyongereye cyane ugereranyije no mu myaka ibiri ishize.
Nk’urugero mu 2024, abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bari 202.999 na ho mu mwaka ushize wa 2025 bari 220.927 bakoreye kuri site 1.140.
Ni mu gihe muri uyu mwaka bose hamwe ari 277.452 barimo abakobwa 154.351 n’abahungu 123.101 bari gukorera kuri site 1.182.
Ibyo bivuze ko biyongereyeho abagera kuri 56.252 ndetse na site bakoreyeho ziyongeraho 42 mu gihugu hose.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibizamini mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Nzeyimana Jean Claude, yasobanuye ko kwiyongera kw’abakora ibizamini bisoza amashuri abanza byatewe na Covid-19.
Ati “Buri mwaka abaturage b’u Rwanda bariyongera muri rusange ariko uyu mwaka wo ufite umwihariko. Aba bageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ni ba bandi nyuma ya Covid-19 batangiye ari ibyiciro bibiri icyarimwe. Ni imwe mu mpamvu zateye ubwo bwiyongere muri rusange.”
Yagaragaje kandi ko muri uyu mwaka ikindi cy’umwihariko ari uko hashyizweho abarimu bashinzwe gufasha abanyeshuri bafite ubumuga gukora ibizamini.
Ati “Ibyo si ko byagendaga mu myaka yashize ariko ubu twegereye amashuri ngo tubafashe uko bikenewe. Urugero nk’umwana iyo atabasha kwandika ariko ubwonko bwe buba bukora neza. Rero muri uyu mwaka twashyizeho abafasha bakabumva bakabandikira ariko bikajyanana n’uburyo bwo kumenya ko ibyo yamwandikiye ari byo. Barahari mu turere dutandukanye.”
Ikindi ni uko n’abandi bana bari nko mu magororero, abari mu maboko y’inzego hari ibyo bakurikiranyweho, cyangwa abarwaye na bo bashyikirizwa ikizamini aho bari kugira ngo hatagira ucikanwa n’ayo mahirwe.
Ibi bizamini bisoza amashuri abanza muri uyu mwaka, bizakurikirwa n’ibisoza icyiciro rusange n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye byo bizakorwa kuva ku itariki 15–22 Nyakanga 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!